Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Sauti Sol na Youssou N’ Dour bataramiye i Kigali imbere y’ abanyacyubahiro barimo na Perezida Paul Kagame, inkuru irambuye….

Umunya-Sénégal wanditse izina mu muziki wa Afurika, Youssou N’Dour, itsinda rya Sauti Sol bataramiye i Kigali imbere y’abanyacyubahiro barimo na Perezida Paul Kagame mu ijoro ryo guherekeza umuhango wo kwita izina abana b’ingagi.Iki gitaramo cyiswe ‘Kwita Izina Gala Night’ cyabereye mu Intare Arena i Rusororo, cyitabirwa n’abantu batandukanye barimo abari bitabiriye umuhango wo Kwita Izina n’abandi bakunzi b’umuziki wa Afurika.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo hamwe n’abandi bayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu.Youssou N’Dour wigeze kuba Minisitiri w’Umuco muri Sénégal ni we wataramye kuri iyi nshuro. Ni mu gihe igitaramo nk’iki giheruka, cyari cyasusurukijwe na Ne-Yo wo muri Amerika.

Usibye uyu muhanzi watumiwe kandi hari n’abanyarwanda baririmbyemo nka Mike Kayihura umaze guhamya ubuhanga mu muziki na Ruti Joel uvanga ijyanya gakondo n’izigezweho.Hatunguranye kandi itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, riri mu bise amazina abana b’ingagi, maze abarigize baririmba indirimbo yabo yitwa ‘Nerea’, banavuga ko banejejwe no kuba bayiririmbye imbere ya Perezida Paul Kagame.

Aba basore barateganya kuzongera gukorera igitaramo mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri.Muri ‘Nerea’ Sauti Sol ikomoza ku bigwi n’ubutwari bwa Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda akanahagarika Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994.Muri iyi ndirimbo aba bahanzi banavuga ku bandi bagabo b’intwari n’abubatse amateka akomeye ku Isi nka Obama, Mandela n’abandi.

Youssou N’Dour yaje kujya ku rubyiniro ari kumwe n’itsinda rimufasha yibutsa abitabiriye iki gitaramo imyaka yabo yo hambere kuko yabataramiye mu ndirimbo ze zakunzwe guhera mu mpera za 80.

Mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, ni umwe mu bahanzi bari bakomeye muri Afurika, ibihangano bye n’ubu biracyanyura abakuze. Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka ‘7 Seconds’ yafashijwemo na Sauti Sol, Birima, Sama Yaye n’izindi.

Youssou N’Dour yahamagaye Didier Drogba ku rubyiniro amufasha kubyina, abantu bari bitabiriye barizihirwa.Uyu mugabo w’imyaka 62 yavutse ku wa 1 Ukwakira 1959. Afatwa nk’umwe mu bihangange mu muziki wa Afurika bigihumeka umwuka w’abazima.Ku myaka 15 y’amavuko, Youssou N’Dour yatangiye kugaragara mu muziki ubwo yakoranaga ibitaramo n’itsinda ryo mu gihugu cye ryitwa Super Diamono, bakazenguruka Afurika y’Iburengerazuba.

Uyu mugabo abitse ibihembo byinshi yakuye mu muziki, yasohoye album ye ya mbere mu 1982 ayita ‘Ndiadiane Ndiaye’. Ni mu gihe iyo aheruka gusohora ari iyo yise Mbalax yagiye hanze mu 2019.

Sauti Sol na Youssou N’Dour bafatanyije kuririmba

Related posts