Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Ryarushanwa rya RSW Talent hunt Rwanda 2023 season One ririmo amafaranga azahindura ubuzima bw’ uzaryegukana ririmo kugana kumusozo

 

 

Irushanwa rishakisha abanyempano mumuziki wo kuramya ndetse no guhimbaza Imana ririmo kugana kumusozo waryo.

Taliki 17/06/2023 nibwo abahatana bazahurira mucyiciro kibanziriza icyanyuma semi-final izabera kuri Salle Polyvalente UWOBA KIMIRONKO ahazwi nka Zerephat church Holy aho abagera kuri 98 bageze muri icyo cyciro ni amarushanwa hashakwamo 30 bazahurira kuri FINAL.

Muri aba 30 akaba ariho hazavamo umunyempano wahize abandi mugihugu hose maze akegukana igihembo nyamukuru cya Miliyoni icumi z’amanyarwanda (10M).
Akazakurikirw nuwa 2 uzahembwa miliyoni eshatu (3M) ndetse n’uwagatatu uzahembwa miliyoni ebyiri (2M).

Ni irushanwa ryateguwe na Rise and Shine World Ministry ifite ikiciro mugihugu cya Australia.

Aya marushanwa yatangiye mukwezi kwa cumi aho yazengurutse intara zose zigize igihugu bashakishamo abaririmbyi kugiti cyabo ndetse n’amatsinda ariko bose bahuriye kugukora indirimbo ziramya zikanah imbaza Imana

Umuyobozi wa Rise and Shine World Ministry , Bishop Alain Justin avuga ko iri rushanwa ari ngaruka mwaka mu Rwanda ndetse no mubindi bihugu kuburyo rizajya rirangira abazitabira irikurikiyeho nabo bitegura gutangira kwiyandikisha

Avuga kandi kubazajya baba batsinze irushanwa yavuze ko atari uguhembwa amafaranga gusa ahubwo bazajya banahagararira iyi Ministry ya Rise and Shine World bagakorana ibikorwa bitandukanye mugihe kingana n’umwaka dore ko aribwo bazajya babona abandi babasimbuye kuri izo nshingano nabo batsinze irushanwa.

Biteganyijwe ko final ya RSW talent hunt Rwanda 2023 season 1 iba muri uku kwezi kwa 7 amataliki naho bizabera ntibiratangazwa.

Related posts