Rwatubyaye Abdul, yibasiye abakunzi ba Rayon ,aho yabageneye ubutumwa abihenuraho ko uyu mwaka iyi kipe nta gikombe yatwaye.
Hari tariki 9 Gashyantare 2024, nibwo Rwatubyaye Abdul yasezewe n’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kwerekeza muri FC Shkupi ikina shampiyona ya Macedonia.Uyu mukinnyi icyo gihe yamaze muri Macedonia igihe kirenga icyumweru yaragiye mu igeragezwa muri iyi kipe, Rayion Sports itabizi iza kubimenya kubera amafoto Abdul yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.
Rwatubyaye Abdul yerekeje muri Macedonia, amaze guhesha Rayon Sports ibikombe 2 harimo igikombe cy’Amahoro saison ya 2023/2024 ndetse na Super Cup ya 2024 kandi hose batsinze ikipe ya APR FC.Abdul yifashishije amashusho aherezwa igikombe cy’amahoro n’uwari minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, usigaye ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg, yahereje ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports.
Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko abakunzi ba Rayon Sports ari indashima.
Yagize ati “Ubwo Rayon Sports iheruka kwegukana ibikombe bibiri bikurikirana twari turi kumwe, kandi abasore bitwaye neza cyane n’ubwo byari ibihe bigoye, Ariko hari abafana ba Rayon Sports bakomeje kuvuga ko ari njye wari ikibazo. Muri indashima.”Rwatubyaye Abdul w’imyaka 28, yakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports ndetse na APR FC. Hanze y’u Rwanda yakiniye FC Shkupi, Sporting Kansas City, Park Rangers, Colorado Rapid na Brera Strumica.