Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rwatubyaye Abdul akomeje kugonganisha umutoza n’abakinnyi 2 ba Rayon Sports kubera amakosa afite kandi akomeye umutoza arimo kwirengagiza

 

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Rwatubyaye Abdul akomeje guteza umwuka mubi mu ikipe ya Rayon Sports kubera amakosa arimo gukora bikababaza abakinnyi benshi b’iyi kipe.

Hashize igihe ikipe ya Rayon Sports itsinda usibye imikino imwe n’imwe yatunguranye, ariko iyi kipe igihe cyose yatsindaga ubona ko intsinzi yagizwemo uruhare n’abakinnyi bataha izamu cyane barimo Hertier Luvumbu, Onana hamwe na Joachim Ojera ndetse n’abazamu

Mu minsi yashize ikipe ya Rayon Sports yakuyemo ikipe ya Police FC muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro ariko iyi kipe ntabwo byahise bigenda neza nyuma yo gusezerera iyi kipe kubera ko umuzamu Hategekimana Bonheur yahise aza guhabwa ibihano nyuma yo gushwana naba myugariro b’iyi kipe kubera amakosa bagendaga bakora kandi akavamo ibitego.

Uyu muzamu wahanwe, ibihano yabisabiwe na Kapiteni we Rwatubyaye Abdul bitewe ni uko ngo ari we yavugaga ukomeza gukora amakosa ariyo atuma ikipe ya Rayon Sports itsinda ibitego bimwe na bimwe ubona ko bidafatika ariko Bonheur yabivuga bakamugira umusazi.

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya Gorilla FC, ariko ayo makosa bakoraga yarongeye yisubira Rwatubyaye Abdul ndetse na Ndizeye Samuel bongera kugenda bakora amakosa ari nayo yavuyemo gutsindwa ibitego 3-1 mu mukino wababaje cyane abafana b’iyi kipe.

Ku munsi wo kuwa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023, ikipe ya Rayon Sports yarongeye ikina na Mukura Victory Sports mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, ariko umukino warangiye abafana bari bihebye kubera ko Gikundiro yabanjwe ibitego 2-0 nyuma yaya makosa Rwatubyaye Abdul akomeza gukora ariko umutoza agakomeza kumukoresha nuko habayeho gutabarwa naba rutahizamu b’iyi kipe umukino ukarangira ari 3-2.

Ibi bikomeje kuzamura umwuka mubi muri Rayon Sports kubera ibyo Rwatubyaye Abdul akomeza kugenda akora amakosa bamwe mu bakinnyi barimo Hategekimana Bonheur, Mitima Issac, Hakizimana Adolphe bakabwira umutoza ko ari we ubatsindisha ariko ntagire icyo abikoraho bigatuma bemeza ko no gutwara igikombe bishobora kuzabagora cyane kubera kwirengagiza ibintu bitagenda neza no gutinya.

Umukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro ikipe ya Rayon Sports izawakirira kuri Sitade ya Kigali PelĂ© Stadium ku munsi wejo tariki ya 13 Gicurasi 2023. Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo Mukura Victory Sports iragera I Kigali kugirango babashe kwitegura neza uyu mukino uzatangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa.

 

Related posts