Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rwanda: Yafatiwe mu cyuho amaze kwiba ibyari biri mu nzu yose , ubwo yarimo kwidedembya , yasobanuye uko yabijyenje

 

 

Umusore w’ imyaka 26 y’ amavuko wo mu Karere ka Kamonyi , yaguwe gitumo arimo kugurisha ibikoresho yari yibye mu nzu y’ umuturage.

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’ inzego z’ ibanze zahawe amakuru y’ umuturage wari urimo kugirisha ibikoresho by’ umutarage yari yibye , ubwo yafatwaga yemeye icyaha ko yibye ibyo bikoresho mu nzu y’ umuturage.

Uyu musore yafatiwe ku Isoko rya Mugina riherereye mu Kagari ka Mbati mu Murenge wa Mugina , ku wa Kane ariki ya 1 .06.2023, ahagana saa cyenda z’ igicamunsi cyo kuri iyi tariki twavuze ahabanza.

Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwari wibwe.Yagize ati: ”Twahawe amakuru n’umuturage ahagana saa sita z’amanywa, avuga ko ageze mu rugo akabura ibikoresho bye birimo televiziyo, radio, bafure ebyiri n’igikapu cyari kirimo ibihumbi 50Frw. Hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha abihishe inyuma y’ubwo bujura.”

Inkuru yose yirebe hano mu mashusho

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje agira ati: “Ku isaha ya saa Cyenda z’igicamunsi cy’uwo munsi, Polisi yaje kubona amakuru ko ku isoko rya Mugina hari umusore wari ugiye kugurisha televiziyo, radio (ampli) na bafure zayo ebyiri. Abapolisi bihutiye kuhagera bahita bamufatana ibyo bikoresho.”

 

Uyu musore amaze gufatwa yahise yemera ko ibyo bikoresho yabyibye ku muturage utuye hafi aho mu kagari ka Mbati nyuma yo gufungura urugi rw’inzu ye akoresheje urufunguzo yari yaracurishije, ariko ko mu mafaranga yahakuye, yari asigaranyemo  Frw 5000 gusa.

CIP Habiyaremye yashimiye uwari wibwe wahise wihutira gutanga amakuru yatumye ucyekwa ahita afatwa ibyibwe bitaraburirwa irengero.Yaburiye abakomeje kwishora mu bujura ko bakura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere, bakareka kwiba kuko bitazabahira, amaherezo bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Kuri ubu uyu umusore ukekwaho iki cyaha yamaze gushyikirizwa Urwego rw’ ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Mugina, kugira ngo hakorwe dosiye, mu gihe ibikoresho yafatanywe byashyikirijwe nyirabyo.

Related posts