Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rwanda: Gitifu wasenye inzu y’ umuturage nyuma yo kutamuha ruswa bari bumvikanye yamaze gutabwa muri yombi

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Akagari k’ Akabungo ,mu Murenge wa Mugesera wo mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi n’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB),nyuma y’ uko asenye inzu y’ umuturage witwa Mpongano Jean Pierre wamwimye amafaranga bari bumvikanye kugira ngo yubake nta cyangombwa afite.

 

Aya makuru yemejwe n ‘ Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma,Niyonagira Nathalie ubwo yabitangarizaga Radio Izuba dukesha iyi nkuru ko bamenye ibyo uwo muyobozi yakoze bakamutumaho ku biro by’Akarere kugira ngo yisobanure hanyuma agahita atabwa muri yombi n’urwego rwa RIB. Ati”Twagiriye inama uwo muturage ko yajyana ikirego muri RIB ,ariko kubera ko n’abaturage bari bamutubwiyeho imyitwarire mibi irimo n’iyo, yabaye ajyanywe mu nzego z’ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe ubu niho ari.”

Amakuru avuga ko gitifu Ndagijimana yari yatse uwo muturage amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000frw ) kugira ngo yubake inzu atiriwe asaba icyangombwa kibimwemerera ,hanyuma umuturage azamura iyo nzu y’ibiti amaze kuyisakara hasigaye gusa kuyihoma ,uwo muyobozi nibwo yaje mu buryo bitunguranye atemagura amabati yari ku gisenge na bimwe mu biti, amakuru atangira kumenyekana mu baturage,uku gutabwa muri yombi k’uyu muyobozi w’akagari kubaye mu gihe nta cyumweru kirashira hatawe muri yombi Mutembe Tom wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Celestin wari ukuriye ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka.

Aba bombi bafatiwe mu cyuho bakira ruswa ingana na Miliyoni eshanu kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko,Muri uku kwezi kandi hafunzwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutenderi n’umucungamutungo wawo bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’abaturage.

Related posts