Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Rwanda-DRC : Ingagi ziratabarizwa ko zishobora gupfira gushira igihe u Rwanda na DRC byatana mu mitwe

Hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo umwuka ntumeze neza, umuntu arebye uko byifashe abona ko intambara hagati y’ibihugu byombi ishobora kuba igihe icyo aricyo cyose. Intambara yica kandi ikangiza byinshi birimo ibinyabuzima n’ibindi. Mu binyabuzima bihangayikishije abarengera urusobe rwabyo harimo ingagi kuko zisanzwe ari ibinyabuzima byenda kuzima. Ubu ingagi ziratabarizwa ko zishobora gupfira gushira igihe u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byarwana intambara y’imbunda n’amasasu.

Ingagi zisanzwe zibera mu byanya byazo muri pariki y’ibirunga na mikeno ziri hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Izi n’ubwo zitazi uko ibintu byifashe mu karere ziherereyemo, ibintu bishobora kuzikomerana zimwe zigapfa izindi zigakwirwa imishwaro, mu gihe ibihugu by’u Rwanda na DR Congo byakozanyaho mu ntambara y’imbunda n’amasasu, kuko agace yaberamo ariko izi nyamaswa-muntu zisanzwe zibarizwamo.

Abarengera urusobe rw’ibinyabuzima batangaza ko bahangayikishijwe n’uko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na DR Congo wavamo intambara kandi ikaba yagira ingaruka zitari nziza ku ngagi. Mu itangazo basohoye rigenewe abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 17 Kamena 2022, bavuze ko basabye umukuru w’u Rwanda ndetse n’uwa DR Congo gukura ingabo n’intwaro muri ako gace kabarizwamo ingagi.

Aba bareberera urusobe rw’ibidukikije bavuze ko bahangayikishijwe n’uko igihe ibihugu byombi byarwana, amasasu n’ibibombe bishobora kwica izi nyamaswa zikaba zapfira gushira cyane ko atari henshi zisigaye ku isi. Bavuga ko ingagi nta bundi bwirinzi zifite, ariko uretse n’amasasu cyangwa amabombe ngo hari n’ubwoba ko zakanduzwa bimwe mu byorezo biri ku isi muri iyi minsi birimo Ebola, Monkey pox cyangwa Covid-19.

Umuvugizi w’uyu muryango urengera ibidukikije Bwana Bantu Lukambo avuga ko bagejeje ku baperezida b’ibihugu byombi izi mpungenge bafitiye ingagi. Bantu Lukambo ati”Abaperezida bagomba kumvisha umuryango mpuzamahanga ugashaka uburyo warindamo ibi binyabuzima. Kubera ko ingagi zo mu birunga ni ubwoko bw’inyamaswa umuryango mpuzamahanga ndetse n’ ibihugu by’u Rwanda na DR Congo byashyize imbaraga mu kuzibungabunga. Niyo mpamvu rero dusaba ko ako gace zibarizwamo kakurwamo intwaro n’abasirikare.

Related posts