Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Rwamagana: Urubyiruko ntirukozwa Kwipimisha Virusi itera SIDA

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana biganjemo abanyeshuri, abanyonzi n’abamotari bavuga ko batinya kwipimisha Virusi itera SIDA bitewe n’uko batinya ko basanga baranduye bagatakaza icyizere cyo kubaho.

Bamwe mu baganiriye na Kglnews bagize bati”Sinajya kwipimisha reka reka ibaze noneho bampaye ibisubizo by’uko nanduye sinakubeshya sinziko nava no kwa muganga”.

Undi nawe ati” Iyo wihebye uhita upfa rero kugira ngo nirinde ibyo kuko n’ubundi ntacyo mbaye naba se njya gukorayo iki? Ntabwo naza hano hantu cyeretse wenda ntabantu bahari ho naza kubera gutinya abantu bahita bavuga ngo n’ubundi asanzwe abikora”.

Gusa hari urundi rubyiruko rwatinyutse kwipimisha Virusi itera Sida, rukaba rugira inama bagenzi babo kubikora kugira ngo bamenye uko bahagaze kuko ari byo bibafasha gutegura ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

Bagize bati” Inama naha urubyiruko rugenzi rwange ni ukwipimisha SIDA, bakamenya aho bahagaze, kuko iyo uzi aho uhagaze nibwo uha agaciro ubuzima bwawe”.

Umukozi ukuriye ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA, mu kigo cy’ubuzima RBC,Dr. Ikuzo Basil asaba urubyiruko gutinyuka bakipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze cyane ko n’usanze yaranduye yakwitabwaho agafata imiti hakiri kare, ubuzima bugakomeza.

Yagize ati”Twakoze ubukangurambaga tuzakora, tuzenguruke igihugu cyose, ariko twahereye iburasirazuba kubera ko mu mibare dufite niho twasanze ubwandu buri hejuru ugereranije n’ahandi. Urumva rero niho duhera kugira ngo tuzagere n’ahandi hose tubakorere ubukangurambaga.

Akomeza agira ati” Nitubakangurira bakamenya ko virus itera SIDA igihari bazipimisha bamenye n’ingamba bafata kubera ko virusi itera SIDA nta muti nta n’urukingo. Rero biba ari imbogamizi iyo urubyiruko rutabashije kwipimisha bishobora no kuvamo gukwirakwiza SIDA, ashobora kuba ayifite ntabimenye kuko atipimishije”.

Imibare dukesha Ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC igaragaza ko mu karere ka Rwamagana abanduye bafata imiti bangana na 9280, Intara y’Iburasirazuba ndetse n ‘Umujyi wa Kigali aribyo biza ku isonga mu kugira umubare w’abantu benshi banduye virusi itera Sida.

Related posts