Rwamagana! Umusore yashatse kubenga umukobwa wabo bahita bamuha igihano cyo kugendana igitsina mu kiganza abasore benshi bahise bakuramo isomo  

 

Mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’Iburasirazuba, humvikanye inkuru idasanzwe y’ umusore uri mu kigero cy’imyaka 30, washatse kubenga umukobwa, bakamuroga gushyirwa  igitsina gore mu kiganza ibintu bikomeje gutungura abantu benshi.

Mu buhamya bw’abaturage, bahamya ko koko uwo musore yakundanye n’umukobwa igihe kitari gito ariko  ntafate umwanzuro wo kumurongora, umuntu utazwi akamuroga kugira igitsina mu kiganza.Umwe mu baturage yabwiye Radio/TV1  ati “ Turabyumva nyine ko bamuroze. Bakaba baramuroze igitsina mu kiganza. Yeteye inda umukobwa, biba ngombwa ko yanga ku mushaka, umukobwa nawe amugira yo. Ariko igitsina cyo yari agifite.”Undi nawe ati “Benshi barabizi igihe kinini, bazi ko afite igitsina mu kiganza.”

Uyu musore utuzwe no kogosha mu isantere atuyemo, ahora apfutse ukuboko kubera kugira ipfunwe aterwa no kuba urugingo rwe rwaragize ubumuga .

Byiringiro ELisee, yabwiye Radio/TV1  ko mu mwaka wa 2003 ari bwo   bamuroze  aza kubirwara imyaka itatu ariko aza kwivuza nubwo atakize neza.Ati “ Umukobwa turangije turakundana mutera inda. Muteye inda, iwabo ntibabyishimira mbona bari kunshakisha mpita ntoroka. Nagiye mu karere ka Nyagatare ahitwa Ryabega. Mpageze, mpamara ibyumweru bibiri, mba mfashwe n’uburwayi ku kuboko. Ukuboko kugenda kujyamo ( igitsina) kobwa. Nibwo nagiye ahantu ku muvuzi,nibwo yambwiye ngo bakuroze igitsina mu kiganza.”

Uyu musore ashyira mu majwi nyirabukwe ko yaba ari we wakoze ibyo kuko yari yaramutereye inda umukobwa, ntahita amutwara.

Uyu musore ubona ko akaboko k’indyo  ariko kagize ubwo burwayi ndetse gahora gapfutse kubera guterwa ipfunwe na ko.

Kuri  ubu asigaye abana n’umukobwa bivugwa ko yateye iyo nda ndetse ko ubu bafitanye abana batatu.Nyiraneza Clemence , umugore wa Byiringo , avuga ko kuri ubu atakivugana n’umuryango kubera ko yemeye gusanga umugabo we kandi batabyifuza.Ati “ Bakimara kuntera inda nyine narabimusobanuriye , mama ntiyabyumva neza, akajya antuka. Ibyakurikiyeho njyewe ntabwo nabimenye , niba ari we wabikoze . Gusa abantu niko bavuga kuko twabanye atabishaka, aranyanga .”

Uyu avuga ko babanye neza n’umugabo ndetse ko nta kibazo bafitanye.Gusa abaturage bakavuga ko  babanye kubera gushyirwaho igitutu n’umuryango w’umukobwa.