Umugabo wo mu karere ka Rwamagana yishe umugore afatwa agiye gutorokera mu gihugu cy’abaturanyi.
Ni umugabo witwa Biserande Edouard w’imyaka 48 , utuye mu Mudugudu wa Ruseke mu Kagari ka Bushenyi mu Murenge wa Mwulire, Akarere ka Rwamagana, yatawe muri yombi arimo guhungira mu gihugu cya Uganda nyuma y’urupfu rw’umugore wicishishwe isuka nkuko byemejwe n’abaturage.Nyiranizeyimana Claudine wari ufite imyaka 33 uvuka mu Mudugudu yiciwemo we n’umugabo babanaga mu nzu bakodeshaga hafi y’aho umuryango wa nyakwigendera utuye nyuma yo kuva mu Karere ka Bugesera babaga bavuye mu gihugu cya Uganda babaye ubwo bashakanaga .
Biserande Edouard na Nyiranizeyimana Claudine babanaga mu nzu bonyine kuko nta babanaga nabo, bivugwa ko uwo mugabo icyaha akekwaho cyo kwica umugore we yagikoze kuwa Kane mugitondo. Abatanze amakuru banavuga ko uwo mugabo amaze kwica umugore we yafunze inzu ahita atoroka .
Abo mu muryango wa Nyiranizeyimana Claudine biriwe bashaka umuvandimwe wabo ariko batamubonye kandi inzu bakodeshaga yiriwe ifunze umunsi wose kugeza mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, Tariki ya 20 Ukuboza 20224, bituma bafata icyemezo cyo gufungura iyo nzu basanga umuvandimwe yishwe akubiswe isuka .
Abavandimwe ba Nyiranizeyimana Claudine bamaze kumenya ko yapfuye yishwe, batanze amakuru ko yishwe n’umugabo we ndetse inzego z’umutekano zitangira no kumushakisha.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko muri iki gitondo cyo kuwa Gatanu bamenye amakuru ko Biserande Edouard ukekwaho kwica umugore we babanaga byemewe n’amategeko ko yafatiwe ku mupaka ashaka gutorokera mu gihugu cya Uganda dore ko we n’umugore bigeze kuhatura mbere yo kujya gutura mu Karere ka Bugesera.Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Mwulire, Zam Daniel aganira na Bwiza.com yemeje ko nyakwigendera n’umugabo ukekwaho kumwica bari bamaze igihe gito batuye muri uwo murenge kandi nta makimbirane bari bafitanye mu buryo buzwi n’inzego z’ibanze anavuga uwukekwaho kwica umugore we yafashwe .
Yagize ati ” Uburyo bari babanyemo, ni abantu nabonaga ko babanye neza cyane kuko nta makimbirane bagiranye ngo amenyekane .”