Mu Murenge wa Gahengeri mu Kagali ka Gihumuza mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru ibabaje y’ umugore wasanzwe yishwe nabi mu buryo bwagashinyaguro.
Amakuru avuga ko uyu mubiri n’uwumugore uri mukigero cy’imyaka 35 wishwe urwagashinyaguro kuko yakaswe ijosi hanyuma agashyirwa igisongo mu myanya y’ibanga, wagaragaye mu murenge wa Gahengeri mu Kagali ka Gihumuza mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 nzeri bigakekwako abamwishe baba baramwishe mu ijoro ryari ryabanje.
Abaturage bageze aho ayabmahano yabereye bavuzeko bashenguwe no kubona uko uyu muntu yishwe urwagashinyaguro, icyo bose bahuriraho ni uko uyu muntu batabashije kumumenya kuko atari asanzwe aba muri ka kagari yewe ntanumuntu wigeze amubona mbere ahaba cyangwa atembera muri uyu mudugudu.
Nshimiyimana Siphora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhumuza yemeje iby’ayamakuru avuga ko koko uyu mubiri wabonetse muri aka kagari ariko ko batabashije kumumenya kuko nta cyangombwa bamusanganye yewe akaba ataranatuye muri aka kagara.Ati: “Yego hari umuntu wasanzwe yishwe ariko turacyari gushakisha kugirango tumenye inkomoko ye kuko twasanze atazwi muri aka kagari, inzego z’umutekano zahageze zatangiye iperereza kugirango hamenyekane inkomoko ye ndetse nabakoze aya mahano babashe kumenyekana.”
Umubiri wa Nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Rwamagana kugira ngo hakorwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.
Isoko y’ inkuru Primo media Rwanda
KGLNEWS