Umwana w’umuhungu w’imyaka itatu wari waraburiwe irengero yasanzwe mu nzu y’amakara yaragwiriwe n’umufuka.
Uyu mwana yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Kadasumbwa, Akagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire.
Amakuru avuga ko uyu mwana yari ari kumwe na nyina mu minsi ibiri ishize aho akora ku bubiko bw’amakara buherereye mu isantere ya Ntunga, ubwo uwo mubyeyi yari ari kwita ku bakiriya yaje kubura umwana we agira ngo yagiye mu rugo.
Nyuma hakurikiyeho igikorwa cyo kumushakisha, bamwe banakeka ko baba bamwibye, kuri ubu uwo mwana baje gusanga yaragwiriwe n’umufuka w’amakara umuryamaho birangira ahapfriye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Zamu Daniel, yasabye ababyeyi bafite abana bujuje imyaka y’ubukure kubajyana mu marerero ngo kuko bibafasha cyane.
Ati “ Nyuma y’iyi mpanuka ibaye, ababyeyi bafite abana bakiri bato ariko bujuje imyaka itatu, twabasaba kubajyana mu marerero kuko hariyo abarimu babafasha kwiga, na wa mubyeyi akikorera akazi ke neza atari gucungana n’umwana buri kanya. Ikindi nibakurikirane abana buri munota mu gihe bari kumwe nabo kuko umwana ni umwana.”
Kuri ubu ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko butegereje inzego z’umutekano n’abaganga kugira ngo barebe koko niba uwo mwana yishwe n’uwo mufuka w’amakara kugira ngo ashyikirizwe ababyeyi be bamushyingure.
Leta y’u Rwanda mu rwego rwo korohereza ababyeyi igenda yubaka amarerero hirya no hino mu gihugu kugira ngo ababyeyi bakore akazi kabo neza batekanye ndetse n’abana babo bari kwitabwaho muri ayo marerero.
Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Rwamagana.