Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rutsiro:Umugabo nyuma y’uko asererejwe na bagenzi be bamubwira ko ari nderere abandi yafashe umwanzuro ugayitse wo kwiyahura ndetse no guhitana umwe mu bana yareraga.

Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 25 washakanye n’umugore wari ufite umwana w’imyaka ibiri ndetse atwite n’inda y’undi mugabo gusa nyuma yo gushakana baje kwemeranya ko uwo mugore atagomba kuzavuga ko uwo mwana atwite Atari uw’uwo mugabo ndetse n’uwo w’imyaka ibiri Atari uwe kugira ngo abantu batazamucira akari urutega.

Gusa nyuma y’uko bagiranye ayo masezerano umugore ngo umugore yaje kubirengaho ubwo uwo mwana wa kabiri yari yaravutse akajya abwira abantu ko abo bana Atari ab’uwo mugabo, ibyo bikimara kuba rero byatumye abagabo bo muri ako gace batumiza wa mugabo batangira kumuserereza bamubaza impamvu arera abana batari abe.

Ibyo bikaba byaratumye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, aho batuye mu mudugudu wa Gakoma mu kagali ka Buhabwa, uyu mugabo nyuma yo gusererezwa n’abo bagabo bagenzi be yahise afata umwanzuro ugayitse wo kwica wa mwana w’imyaka ibiri gusa nyuma y’uko bimuteye ipfunwe na we yahise yimanika mu giti.

Nkuko byemejwe na Gitifu w’umurenge wa Murundi, Gashayija Benon avuga ko nyuma yo kwica uwo mwana na we akiyahura, basanze inyandiko ebyiri rumwe yashyize ku mwana n’urwo yishyizeho.

Uyu muyobozi akaba yavuze ko urwandiko yashyize kuri uwo mwana rwabwiraga umugore we ko adakwiriye gutungurwa n’ibyo abona, ruti “Ibyo ubona ntibigutungure, kuko ni wowe wabitangiye” aha yashakaga kubwira umugore ko yakoze amakosa akomeye yo kubwira abaturanyi ko abana Atari abe.

Ni mu gihe kandi urundi rwandiko rwo rwagira ruti “akazica umuntu karamubungira’ ashaka kugaragaza ko yiyahuye kubera umugore we.

Uyu muyobozi kandi akaba yanakomeje avuga ko uyu muryango wabanaga bitemewe n’amategeko kuko basanze batarigeze basezerana.

Andi makuru ahari kandi akaba avuga ko uyu muryango wari umaze ukwezi wimukiye mu murenge wa Murundi kuko mbere wari utuye muri Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo.

Ubwo twakoraga iyi nkuru imirambo yabanyakwigendera yari yajyanwe mu bitaro bya Gahini ngo ikorerwe isuzuma nyuma y’uko inzego z’umutekano zageraga aho ubwicanyi bwabereye, abaturage bakoreshwa inama basabwa kwirinda amakimbirane byabacanga bakagana inzego zikabafasha

Related posts