Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Rutsiro: Inkuba yahitanye umuturage, inkuru irambuye…

Ifoto igaragaza Akarere ka Rutsiro

Ni ku isaa tanu z’ amanywa zo kuri uyi wa Gatandatatu tariki ha 20 Kanama 2022, ni bwo inkuba yakubise umugore n’ umukobwa bahinganaga , umwe ahita yitaba Imana undi na we arakomereka byoroheje. Byabereye mu Mudugudu wa Gacaca mu Kagari ka Bihindure mu Murenge wa Kigeyo wo mu Karere ka Rutsiro.

Nikuze Aimée, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ agateganyo w’ Umurenge wa Kigeyo, yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko muri uyu murenge imvura yazindukiye ku muryango , inkuba yakubise ikaba yishe Ntawukirasongwa Thérèse w’ imyaka 42 y’ amavuko. Ati “Muri kano gace imvura yiriwe igwa inkuba yakubise muri iyo mvura ikubitira Ntawukirasongwa mu murima ahita apfa, umukobwa bahinganaga yakomeretse byorohereje yajyanywe kuvurirwa kuri Poste de Santé”.

Uyu muyobozi yasabye kandi abaturage ko mu gihe cy’ imvura irimo inkuba bajya birinda kugama munsi y’ ibiti ariko avuga akurikije uko mbere inkuba zicaga abantu benshi muri aka Karere , ubu asanga iki kibazo cyaragabanutse.

Nyakwigendera wishwe n’ inkuba yasize umugabo n’ abana batatu.

Ibi bibaye nyuma y’ uko ku itariki ya 07 Kanama 2021, muri aka Karere mu Murenge wa Mushonyi, nabwo inkuba yakubise umugore n’ umugabo baryamye bombi bahita bitaba Imana.

Related posts