Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutsiro FC yasekuye Vision yegukana Igikombe, AS Muhanga yerekwa ko igomba kujya irya ibyo yavunikiye

Ikipe ya Rutsiro FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda imaze gutsinda Vision FC ibitego 2-1, mu gihe AS Muhanga yabonye itike y’imikino ya kamarampaka isimbuye Espoir FC yabaye iya nyuma imaze gutsindwa na Intare FC ibitego 2-1.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 08 Kamena 2024, ni bwo hakinwaga imikino ya gatandatu ikaba n’iya nyuma ya kamarampaka “Playoffs”, aho harebwaga ikipe irangiza iyoboye maze ikaba yegukanye Igikombe cy’iyi Shampiyona.

Ni umukino amakipe ya Vision FC na Rutsiro FC yaje gukina yarakatishije itike yo kuzakina Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda y’umwaka utaha wa 2024/2025, nyuma y’uko zujuje amanota 10 AS Muhanga na Intare zifite amanota ane mu gihe haburaga umukino umwe.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Rutsiro y’ukutoza Gatera Moussa yaje yegukanye Igikombe nyuma yo gutsinda Vision FC yari yaratsinze imikino itatu ibanza ibitego 2-1.

Ku rundi ruhande Ikipe ya Intare FC yasanze AS Muhanga iwayo kuri Stade Régionale y’i Muhanga maze iyihatsindira ibitego 2-1, ihita inayinyuraho ku rutonde ntakuka n’amanota arindwi.

AS Muhanga yabaye iya nyuma mu itsinda n’amanota ane. Ni AS Muhanga yari yabonye itike yo gukina imikino ya kamarampaka imaze guhamya Espoir FC amakosa yo gukinisha umunyezamu Christian Milemba Watanga kandi atari yujuje ibyangombwa.

Amakipe ya Rutsiro FC na Vision FC aje muri Shampiyona y’icyiciro cya Mbere, asimbuye Etoile de L’est na Sunrise FC ziherutse kujya mu Cyiciro cya Kabiri muri uyu mwaka w’Imikino.

Rutsiro FC izamutse nyuma y’umwaka umwe igiye mu Cyiciro cya Kabiri
Wari umukino ukomeye wagombaga kugena uwegukana Igikombe
Rutsiro izamutse iyoboye n’amanota 13, Vision n’amanota 10, Intare FC n’amanota 7, mu gihe AS Muhanga irangizanyije amanota 4!

Related posts