Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Rutangarwamaboko avuga ko Abanyarwanda badasenga Imana ahubwo basenga abakurambere. Umva uburyo yizeramo Imana n’uburyo avugamo amazina yayo.

Umupfumu Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste, avuga ko Abanyarwanda badasenga Imana ahubwo basenga abakurambere ndetse avuga ko amaherezo uku kwemera gakondo kuzongera gushinga imizi, kuko ‘ubuzima ari uruziga kandi ko ibintu bizasubira aho byavuye.

Mu kiganiro uyu mupfumu yagiranye na BBC ubwo yari yamusuye ku Gisozi aho atuye Rutangarwamaboko yavuze ko yibaza impamvu Abanyarwanda baterekera Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana ya Israel…yibaza impamvu baterekera abakurambere b’ahandi kandi bafite ababo n’Imana y’i Rwanda.

Rutangarwamaboko avuga ku kwemerimana kwe, Abanyarwanda badasenga Imana kuko ntacyo baba bayisaba yabahaye byose.

Ati “Abanyarwanda ntabwo basenga Imana, basenga abakurambere…kubera ko Imana ntacyo bayisaba, yabahaye byose…
“Yitwa iri hose, ntacyo uyereka, ntacyo ugombera kuyibwira. Ariko so na nyoko na sokuru, ukeneye kubabwira ko ukeneye umwambaro, nabo ntiwirirwa ubibabwira ubundi barabiguha, kuko bahagaze mu mwanya w’Imana.”

Rutanga ni umwe muri bake bakorera ku mugaragaro ibikorwa by’ubuvuzi gakondo no kwambaza Imana mu buryo bwa kera bw’abanyarwanda.

Umupfumu akaba n’umuganga Rutangarwamaboko, afite impamyabumenyi ebyiri za kaminuza za Masters mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, n’ibigendanye n’umuco, ubukerarugendo n’amateka.

Mu gihugu hejuru ya 80% ni abakristu, benshi bemeza ko ubu buryo bw’ukwemera ari ubupagani ibishitani, ibishenzi’, cyangwa se kutamenya, nk’uko umwe mu bapasteri abivuga.

Ku Gisozi ahitegeye ikibaya cya Kabuye gihingwamo isukari, niho hari ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco ni naho akorera ubuvuzi gakondo, n’ibikorwa byo kuragura, no kwambaza abakurambere.

Bigendanye n’ukwemera kwe n’umuco, Rutangarwamaboko amaze imyaka myinshi atogosha umusatsi n’ubwanwa, kandi iyo afite urubanza we n’umugore n’abana barakenyera bakanitera umwambaro ukannye nk’inkanda ikoze mu ruhu rw’inka.

Related posts