Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu w’umunya-Ghana, Michael Sarpong yasezeye ku rubuga rwa whatsapp mu ikipe ya as kigali biravuugwa ko yagaruka muri rayon sports.

Rutahizamu w’umunya-Ghana, Michael Sarpong mu gihe cyamezi atanu yasezeye bagenzi be bo muri as kigali ashobora gusubira muri rayon sports yahozemo.


Michael mu ijmbo rye ubwo yazaga muri as kigali yavugaga ko nta mahitamo yari afite uretse gusinyira iyi kipe kuko umuhagarariye ariko yari yamubwiye.


Ku munsi wejo uyu munya ghana nibwo yasezeye kuri bagenzi be ku rubuga bahuriyemo rwa whatsapp aho bivugwa ko ashobora gusubira muri rayon sports yahozemo cyangwa agasubira iwabo muri ghana.


Mu kwezi kwa Gashyantare nibwo Michael Sarpong yasinyiye AS Kigali amasezerano agomba kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2021-22.


Agaruka yavuze ko yahisemo kugaruka gukina mu Rwanda ndetse akajya muri AS Kigali aho kujya muri Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza cyane ko nayo byavuzwe ko yamwifuje, Sarpong yavuze ko nta mahitamo yari afite uretse kujya aho umujyanama we amujyanye.


Ati “Ntabwo ari njye ni umpagarariye wambwiye ko agiye kungarura, nta mahitamo nari mfite, ni umpagarariye wanzanye hano.”


Yavuze ko AS Kigali ari ikipe imeze neza ndetse kuva yagera mu Rwanda yayikurikiranaga ahamya ko niyongeramo imbaraga ze bazagera kuri byinshi nubwo ntabidasanzwe yakoze mu mwaka ushize wimikino.


Michael Sarpong yavuye mu Rwanda mu mpeshyi ya 2020 atandukanye na Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza yerekeza muri Young Africans yo muri Tanzania, yayikiniye umwaka umwe ihita imurekura.Muri Kanama 2021, Sarpong yahise yerekeza muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al-Nahda Club avayo aza muri as kigali kuri ubu aravugwa muri rayon sports.

Related posts