Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi amakipe yo hanze akomeje kumurwanira

Gitego Arthur ni umukinnyi w’ikipe ya Marine FC n’ikipe y’Igihugu Amavubi ya U23 mu minsi ishize nibwo yahamagawe mw’ikipe nkuru y’igihugu ubwo bashakaga itike yo kujya mu gikombe cy’isi anabona umwanya wo gukina amakipe aramukunda none ari kumurwanira.

AFC Leopards yo muri Kenya na CA Bizertin yo muri Tunisia zirifuza uyu rutahizamu wa Marine n’ikipe y’Igihugu Amavubi,aho bose bashaka kumutwara muri iri soko ryo mu kwa mbere.

Gitego Arthur w’imyaka 22 muri uyu mwaka yatsinze igitego Rayon Sports na APR FC bigaragaza ko ari umwataka mwiza,akomeje kwitwara neza yazagera kure.

Related posts