Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi amakipe yo hanze akomeje kumuhatanira


Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Marine FC Gitego Arthur amakipe yo hanze akomeje kumuhatanira.

Uyu Rutahizamu nyuma yo gukina umukino wa mbere mu ikipe y’Igihugu nkuru, amakipe yakunze uko yitwaye.

Arthur GITEGO ashobora kwerekeza muri Macedonia mu ikipe ya FC SCHUPI yo mu cyiciro cya mbere, yahozemo Rwatubyaye Abdul.

Kandi ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya nayo iramwifuza cyane, ikomeje gukora ibishoboka byose ngo irebe ko yakwegukana uyu Rutahizamu wa Marines FC.

Uyu Rutahizamu yigaragaje mu gice kibanza cya shampiyona,kuko yatsinze APR FC na Rayon Sports.

 

 

Related posts