Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu wambere mu Rwanda ukinira Rayon Sport yatangaje ikintu gikomeye mbere y’umukino bafitanye na Kiyovu Sport

Nyuma yo kumara iminsi itari mike mumvune, Onana Willy Essombe wa Rayon Sport yatangaje ko nubwi amaze iminsi ari mumvune, kurubu ari kumwe nabagenzi be mumyiteguro y’umukino uzaba kumunsi wo kuwa5 aho ikipe ya Rayon Sport izaba yakiriwe na Kiyovu Sport. Uyumusoe usanzwe azwiho ubuhanga budasanzwe ndetse abazi ibyumupira bakemeza ko kumwanya akina muri Championa ya hano mu Rwanda ko ntamuntu numwe wamwigerereza kugeza nubwo uyumugabo bamugereranije n’umwarimu.

Nubwo ikipe ya Rayon Sport itari yatakaza umukino numwe kuva uyumwaka w’imikino watangira, ariko kandi icyo abafana ba Rayon Sport bafitiye ubwoba nuko iyikipe ya Kiyovu Sport imaze gutsinda Rayon Sport imikino igera kuri 5 yikurikiranya ndetse ikajya inayitsinda inayirusha bigaragarira buriwese nkuko ndetse ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwakomeje kujya bwigamba ikigikorwa ndetse n’uyumusaruro udasanzwe imbere ya Rayon Sport yakomeje kujya itsinda iyikipe mumyaka ya Kera.

Icyo nakwibutsa nuko ikipe ya Rayon Sport nyuma yuko izakina na Kiyovu Sport kuri uyuwa 5 hakazaba ari itariki 11 ugushyingo2022, nyuma y’iminsi 5 gusa ikazahita icakirana na As Kigali hakazaba ari kuwa 16 Ugushyingo naho nyuma yaho ikazakina na Mukura Victory Sport hanyuma nyuma y’indi minsi 6 nukuvuga kuri 26 ugushyingo ikazacakirana na Musanze FC . benshi mubafana ba Rayon Sport bakaba ubwoba ari bwose ariko bakaba bahumurijwe n’amagambo akomeye abakinnyi bayo bavuze barimo na Willy Onana ko aba bakinnyi bazakora ibishoboka byose ngo baheshe iyikipe insinzi.

Related posts