Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Uganda Joachim Ojera yahakanye ubuyobozi ko kongera amasezerano bigoye kubera amakipe arimo kumuha amafaranga menshi.
Hashize igihe ikipe ya Rayon Sports ishaka kongerera amasezerano uyu rutahizamu waje nk’intizanyo y’ikipe ya URA FC yo mu gihugu cya Uganda mu kwezi kwa mbere.
Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko uyu rutahizamu arimo kwifuzwa n’amakipe yo kumugabane w’iburayi cyane cyane mu gihugu cya Finland. Ubwo ubuyobozi bamuganirizaga yababwiye ko iyi kipe yamwohereje bigoye kumwemerera kuguma muri Gikundiro kandi bashobora kumutangaho amafaranga menshi.
Ntabwo mu bibazo by’abakinnye Rayon Sports ifite barimo gusoza amasezerano yabo ari Joachim Ojera gusa ahubwo hafi y’abarimo kwigaragaza cyane muri iyi minsi bose barimo kurangiza amasezerano. Muri abo bakinnyi harimo Rutahizamu Hertier Luvumbu Nzinga ndetse na Leandre Willy Essomba Onana ukongeraho Ndizeye Samuel.
Rayon Sports kugeza ubu amakipe birimo guhura Ari kugaragaza ubwoba bukomeye bijyanye ni uko aba bakinnyi bayo bataha izamu bahagaze hakiyongeraho Rafael Osaluwe ukina hagati ndetse na ba myugariro barimo Rwatubyaye Abdul ndetse na Ndizeye Samuel bameze neza cyane.