Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Rutahizamu wa Rayon Sports ushobora kwirukanwa yasabye ubuyobozi kubanza kumuha amahirwe yo guhura na APR FC akayinyagira ibitego bitatu

Amakuru avuga ko Rayon Sports nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona ya 2022-23 ishobora kuzatandukana na ba rutahizamu 2 bose bakomoka muri Mali, Moussa Camara na Boubacar Traoré kubera umusaruro nkene.

Ni abakinnyi bombi basinyiye Rayon Sports mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-23 utangira bitezweho gutsindira iyi kipe igitego ariko bisa n’aho byanze.

Boubacar Traoré ni rutahizamu wahawe amahirwe menshi ariko akomeza kugaragaza ko ashobora kuba iyi kipe yaramwibeshyeho aho kugeza ku munsi wa 12 wa shampiyona (yifashishijwe mu mikino 5 kongeraho indi ya gicuti n’irushanwa rya Made In Rwanda) nta gitego na kimwe aratsindira iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Rutahizamu Moussa Camara na we yagarutse muri iyi kipe yaherukagamo 2017, abakunzi ba yo bizera ibitangaza kubera ibihe byiza bari baragiranye.

Amakuru avuga ko yaje mu gihe yari amaze amezi 10 adakina kubera imvune, aza yariyongereye ibiro byinshi, byasabye ko ahabwa igihe ngo barebe ko yasubira mu bihe bye byanatumye atinda gukinira iyi kipe.

Amaze gukinira iyi kipe imikino ya shampiyona itarenze itatu aho yayitsindiye igitego kimwe.

Amakuru aturuka mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko yamaze gufata umwanzuro wo kuba muri Mutarama 2023 batandukana n’aba bakinnyi bakajya gushakishiriza ahandi.

Rutahizamu Moussa Camara we akomeje gusaba ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bamuha amahirwe yo kuzakina imikino ikomeye irimo uwo bazahuramo na APR FC ku itariki ya 17 Ukuboza 2022 ku munsi wa 15 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, akaba yaravuze ko azayinyagira ibitego bitatu.

Moussa Camara arifuza kuzanyagira APR FC

Related posts