Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu wa PSG, Mbappé agiye gushaka ibyo adafite

 

Rutahizamu w’Umufaransa ukinira PSG Kylian Mbappé Lotin kuri uyu wa Kane yamenyesheje iyi kipe ko azayivamo ubwo uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 uzaba urangiye.

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse iyi nkuru byavuze ko uyu musore yamaze kubwira ubuyobozi bwa Paris Saint-Germain ko atazongera amasezerano ye azarangira tariki 31 Kamena 2024 nk’uko abenshi bakomeje kwibaza nimba azongera amasezerano muri iyi kipe yo mu gihugu cye.

Umutaliyani,Fabrizio Romano,Umunyamakuru uzobereye mu nkuru z’igura n’igurishwa ry’abakinnyi yatangaje ko iyi nkuru ari yo 100% kuko Perezida wa PSG Nasser Al Khelaifi yabimenyeshejwe uyu munsi.

Gutangaza iby’igenda rya Mbappé ngo bizatangazwa ku mugaragaro n’impande zombi mu mezi ari imbere.

Real Madrid ni yo kipe ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko dore ari yo anakunda gusa nanone ikaba ari yo yavuzwe cyane ko yakwerekezamo by’igihe kirekire dore ko n’igihe yongeraga amasezerano mu mpeshyi ya 2022 ari yo yavugwaga cyane.Gusa na none hari andi makipe avugwa nka Arsenal na Liverpool ariko bisa nk’ibyagorana ko yakwerekezamo.

Mbappé yageze mu ikipe ya Paris Saint Germain muri 2017 avuye muri AS Monaco bivuze ko ayimazemo imyaka igera muri irindwi.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com

Related posts