Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu utajya yibagirana mu mitwe y’abafana ba Rayon Sports kubera ibikorwa ajyenda akorera iyi kipe nyuma yo kuyivamao agiye kwirukanwa n’ikipe arimo

 

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi wabiciye bigacika mu ikipe ya Rayon Sports Bimenyimana Bonfils Caleb ashobora kwirukanwa n’ikipe ya Kaizer Chiefs yo mu gihugu cya Afurika y’epfo.

Mu mwaka wa 2018-2019, Bimenyimana Bonfils Caleb nibwo yasohotse mu ikipe ya Rayon Sports yerekeza hanze y’u Rwanda nyuma yo gufasha iyi kipe gutwara igikombe ndetse akayitwara kugera muri 1/2 cy’igikombe cya Confederations Cup, ariko kuva yasohoka muri iyi kipe ntabwo ibintu biramugendekera neza uko abyifuza.

Bimenyimana Bonfils Caleb asohoka mu ikipe ya Rayon Sports byaramubabaje cyane, binababaza abafana ndetse n’ubuyobozi bwari buriho icyo gihe bitewe ni uko yari umukunnyi utsinda kandi yarabafashije cyane iyi kipe kugera kure mu mikino nyafurika. Uyu musore asohoka muri Rayon Sports yahise yerekeza muri Rigas FS ariko ntibyagenda neza.

Yaje gutizwa muri Atlantas, ndetse no muri Pohronie kugeza amasezerano yari yasinye muri Rigas FS arangiye. Caleb yahise yerekeza mu gihugu cya Afurika y’epfo nubwo na Rayon Sports icyo gihe yashakaga kumugarura ariko amafaranga Caleb yabatse aba menshi biba ngombwa ko yerekeza muri Kaizer Chiefs.

Bimenyimana Bonfils Caleb akigera muri Kaizer Chiefs wabonaga ko azaba rutahizamu mwiza uzaba uri muri iyi Shampiyona y’Afurika y’epfo ariko kubera imvune zitandukanye yagiye agira ntizimworohere ntabwo yatsinze ibitego byinshi kugeza aho umutoza w’iyi kipe yemeje ko uyu rutahizamu agomba gusohoka muri iyi kipe.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko Caleb impamvu azasohoka muri Kaizer Chiefs, ni uko iyi kipe igiye ku gura rutahizamu wa Younga SC, Fiston Kalala Mayele ukomoka mu gihugu cya DRC. Bimenyimana Bonfils Caleb hari amakuru avuga ko uyu rutahizamu nawe ashobora kwerekeza mu Barabu ariko mu gihe byakwanga ngo yagaruka muri Gikundiro.

Bimenyimana Bonfils Caleb yakiniye amakipe menshi arimo Vital’O, Rayon Sports, Rigas FS ahita atizwa muri Pohronie hamwe na Atlantas, kugeza ubu ari muri Kaizer Chiefs yo mu gihugu cy’Afurika y’epfo.

Related posts