Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu ukomeye w’ikipe y’Igihugu Amavubi yatijwe mu ikipe yo muri Tanzania

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Singida Fountain Gate Meddie Kagere yatijwe muri Namungo FC yo muri Tanzania nyuma yo kutumvikana.

Meddie Kagere nyuma yo kubura umwanya uhagije wo gukina muri Singida  kuko iyi kipe yaguze ba rutahizamu bakiri bato batandukanya,kandi bakabona nta gihe kinini bamufite kuko imyaka imaze kumujyana niko guhitamo kumutiza muri Namungo FC kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

Uyu Rutahizamu w’imyaka 37 y’amavuko yanyuze mu makipe atandukanye nka Mbale Heroes FC,Atraco FC , Kiyovu Sports,Police FC, Rayon Sports iyivamo ahita ajya gukina hanze  mu ikipe yitwa KF Tirana ajya muri Gor Mahia yamazemo imyaka itatu, Simba SC yo muri Tanzania ihita imugura,aza kuyivamo ajya muri Singida FG ubu ageze muri Namungo FC.

Amakuru agera kuri Kglnews nuko Meddie Kagere atarabanye neza na Singida FG, byatumye iyi kipe ihitamo kumutiza.

Related posts