Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu ukomeye w’ikipe y’Igihugu Amavubi yandikiye ibaruwa Kiyovu Sports asesa amasezerano nyuma yo kumara amezi 3 atazi uko umushahara usa

Ku itariki ya 18 Mutarama 2024 nibwo rutahizamu Muganga Yves wa Kiyovu Sports n’ikipe y’Igihugu Amavubi yandikiye ibaruwa Kiyovu Sports ayimenyesha ko asheshe amasezerano.

Mugunga Yves yagize ati”mbandikiye mbamenyesha ko dusheshe amasezerano twari dufitanye nyuma yo kubandikira ibaruwa tariki 12 Ukuboza 2023 ntimuyisubize nkaba maze n’amezi atatu mutampemba.”

“Nkaba mbamenyesha ko dusheshe amasezerano nk’uko itegeko rya FIFA ribiteganya ku mukinnyi umaze amezi abiri adahembwa.”

“Si n’ibyo mukanampemba imishahara yanjye y’amezi atatu mungezemo.”

Ibi bije nyuma yaho ikipe ya Kiyovu Sports iherutse gutabarizwa ko iri mu mazi abira, kubera ko itemerewe kugira umukinnyi isinyisha kuko hari imanza yagiye itsindwa,z’abakinnyi bagiye bayirega nyuma yo kubirukana idakurikije amategeko ikananirwa kubishyura kubera ubukene bukabije ifite,butumye Mugunga Yves atandukanye nayo nyuma yo kuyihitamo abenze ikipe ya Rayon Sports.

Ubukene nibwo butumye Mugunga Yves asesa amasezerano yarafitanye na Kiyovu Kiyovu,kuko itegeko rya FIFA rivuga ko mu gihe umukinnyi amaze amezi abiri atabona umushahara yemerewe kwandikira ikipe akinamo asesa amasezerano.

Birumvikana ko Mugunga Yves abyemerewe kuko we amaze amezi agera kuri atatu adahembwa, nubwo Kiyovu Sports ntacyo irabivugaho kuri iyo baruwa.

Muganga Yves yagiye agongana cyane na Kiyovu Sports,kugeza aho yamuhagaritse imuziza kutitabira imyitozo,mu gihe we yavugaga ko arwaye nubwo ikipe y’urucaca yamusubije ko bitumvikana kuko atabimenyesheje ikipe, niko guhitamo kuba imuhagaritse.

Mugunga Yves andi makipe yakiniye harimo ikipe y’Intare yazamukiyemo,nyuma yo gutsinda ibitego byinshi mu cyiciro cya kabiri APR FC igahita imuzamura,ubu yakinaga muri Kiyovu Sports.

Related posts