Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu ukomeye w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC yabonye ikipe muri America

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi Nshuti Innocent nyuma yo kutajyana na APR FC muri Mapinduzi cup yamaze kubona ikipe muri Leta zunze ubumwe za America.

Nshuti Innocent yasinye amasezerano y’imyaka 2 ashobora kuzongerwaho umwaka umwe bijyanye n’ukuntu azitwara muri iyi kipe ya One Knoxville SC isanzwe ikina muri USL League One, icyiciro cya 3 muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu musore w’imyaka 25 yazamukiye mu ikipe y’Intare nyuma yo gutsinda ibitego byinshi mu cyiciro cya kabiri APR ihitamo kumuzamura.

Uyu Rutahizamu yakinnye hanze mu ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia ariko ntabwo yatinzeyo nyuma y’umwaka umwe yahise agaruka mu ikipe y’Ingabo z’igihugu.

Nshuti Innocent ubu niwe usigaye afatwa nkaho ari we Rutahizamu wa mbere w’ikipe y’Igihugu Amavubi nyuma yo gutsinda Africa y’Epfo.

Related posts