Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu ukomeye wakiniye As Vita club n’ikipe y’igihugu ya Congo aje i Kigali mu ikipe y’Abafana

Nyuma yo gusezerera abakinnyi benshi bayifashije kwitwarara neza umwaka ushize, ikipe ya Kiyovu Sport irigushaka uko yakongeramo amasura mashya, azayifasha mu mwaka utaha w’imikino 2023-204.

Amakuru agera kuri Kglnews ni uko Kiyovu Sport iri mubiganiro bya nyuma na Rutahizamu ukomoka muri Congo Kinshasa witwa Jérémie Basilua Makola. Uyu mukinnyi akina nk’umwataka cyangwa agaca no mu mpande, afite imyaka 30, Aho yavutse tariki 22 Mata 1993 avukira mu gihugu cya Congo Kinshasa. Yatangiye gukinira ikipe ye y’igihugu kuva muri 2012 aho Ku mukino we wa mbere yatsinze igitego ubwo RDC yakinaga na Seychelles.

Mu makipe yakiniye harimo As vita club yakiniye igihe kirekire, Mote Mapembe, Renaissance na Sanga Balende.

Related posts