Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu ukomeye uheruka gutandukana na Rayon Sports yabonye ikipe nshya muri Uganda

Rutahizamu w’Umunya-Uganda, Musa Esenu nyuma yo gutandukana na Rayon Sports FC yahise abona ikipe nshya ya Masafi Al-Janoob yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Iraq nubwo bitakunze ko ayikinira.

 

Ku itariki 12 Mutarama 2024 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu rutahizamu Musa Esenu wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yabonye ikipe nshya nyuma yo kutongera amasezerano muri Rayon Sports yaje kujya muri Iraq nubwo byaje kwanga kubera ko yabuze Visa imwerekeza yo.

 

Musa Esenu nyuma yo kubura Visa yo kujya muri Iraq  yahise asubira gukina iwabo muri Uganda mu ikipe ya BUL FC.

 

Musa Esenu yavuzwe mu ikipe ya Gasogi United na AS Kigali ariko asanga Rayon Sports yarashyize agatego mu masezerano bagiranye , ko atagomba gukina mu ikipe yo mu Rwanda.

 

Rutahizamu Musa Esenu mu myaka ibiri yamaze muri Rayon Sports yatsinze ibitego 13 mu mwaka we wa mbere, mu gice kibanza cy’uwa kabiri atsinda bine mu mikino umunani yageze mu kibuga.

Rutahizamu Musa Esenu amaze gusinya muri BUL FC.

Related posts