Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu Musa Esenu agiye kuregwa nyuma yo gukora amanyanga akomeye

Rutahizamu Musa Esenu ikipe Masafi Al-Janoob yo muri Iraq igiye kumurega nyuma yo kuyisinyira akanga kuyikinira akajya mu ikipe ya BUL FC y’iwabo muri Uganda.

Ku itariki 12 Mutarama 2024 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko rutahizamu Musa Esenu yasinyiye ikipe yo muri Iraq ariko mbere yo kuyisinyira akaba yaraganiraga n’ikipe ya BUL FC y’iwabo muri Uganda, byaje kurangira ayisinyiye amasezerano ndetse iranamwerekana.

Nyuma yo gusinyira BUL FC ikipe yo muri Iraq yitwa Masafi Al-Janoob yaje kubimenya ko yasinyiye indi kipe, kandi ayifitiye amasezerano niko guhita bahamagaza abanyamategeko bayo ngo bategure ikirego,cya Musa Esenu wayisinyiye amasezerano ariko akanga kubakinira.

Rutahizamu Musa Esenu nyuma yo kugaragaza ubunyamwuga buke mu kazi,bwo gusinyira amakipe abiri, ibintu bifatwa nk’uburiganya, nibyo byatumye iyi kipe yo muri Iraq ifata icyemezo cyo kuzajya kumurega muri FIFA kugira ngo ibakiranure.

Uyu mukinnyi Musa Esenu ashobora gufatirwa ibihano nyuma y’amanyanga yakoze yo gusinyira amakipe abiri.

Uyu mukinnyi byari nyuma y’igihe gito atandukanye na Rayon Sports batabashije kumvikana ku mafaranga y’umushahara yabasabaga.

Musa Esenu amaze gusinyira ikipe ya BUL FC y’iwabo muri Uganda.

Related posts