Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu Mugunga Yves wa APR FC mu nzira zimwerekeza gukina muri Portugal

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, akaba na Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Mugunga Yves bishobora kurangira yerekeje mu gihugu cya Portugal gukina mu kiciro cya kabiri.

Nyuma yaho APR FC ifatiye umwanzuro wo kongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga, yinjije abakinnyi bashya basaga umunani ibi byatumye hari abari basanzwe muri iyi kipe bahise basezererwa ndetse abandi irabatiza.

Rutahizamu Mugunga Yves ni umwe mubari bavuzwe ko bagomba gutizwa by’umwihariko havugwaga ikipe ya Mukura VSL na As Kigali, gusa kugeza uyu munsi nta kipe n’imwe uyu musore yari yatizwa.

Amakuru agera kuri Kglnews binyuze kuri umwe mu banyamakuru bakurikiranira hafi amakuru y’abakinnyi bo mu Rwanda, avuga ko Mugunga Yves agiye kwerekeza Iburayi mu gihugu cya Portugal gukina mu kiciro cya kabiri, nubwo ikipe agiye kwerekezamo ikiri ibanga.

Amakuru akemeza ko uwahoze ari umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC Eddine Neffati ari we uri gufasha uyu musore kubona ikipe.

Related posts