Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu mpuzamahanga ukomeye cyane uvugwa muri Rayon Sport yamaze kumenyekana ndetse naho ibiganiro bigeze

Ikipe ya Rayon Sport ihagaze neza kurusha izindi muri uyumwaka w’imikino hano mu Rwanda, kurubu yatangiye kunuganugwamo umukinnyi mpuzamahanga uzaturuka mugihugu cy’abaturanyi cya Uganda ndetse uyumukinnyi akaba akomeje kuvugisha benshi mubakunda iyikipe ikundwa na benshi ano mu Rwanda. uyumusore ukina yataka izamu witwa BOBOSI Byaluhanga usanzwe akinira ikipe ya KCCA yo mugihugu cya Uganda biravugwa ko yaba yamaze kumvikana na Rayon Sport.

Uyumusore wasinye amasezerano y’umwaka umwe muri KCCA akayasinya mukwa12 umwaka ushize, kurubu uyumusore yagaragaj ko adashaka kuguma muri Championa ya Uganda ahubwo ashaka gusohoka akajya gushakira nahandi. kugeza ubu uyumusore ari mubagize uruhare rukomeye cyane mugutuma ikipe ya KCCA igera mumatsinda y’amarushanwa nyafurika. uyumusore rero ukomeje gushakwa n’amakipe atandukanye, biravugwa ko we ubwe yifuza kuza gukinira ikipe ya Rayon Sport ndetse iyikipe ikaba yamwemereye ko izamuha akayabo k’asaga million 25 y’u Rwanda akazajya ahembwa umushahara ungana n’1200$.

Uyumusore ukina asatira izamu ndetse akanakina mukibuga hagati ndetse akaba ashobora no gukina asatira aca kuruhande, biravugwa ko biramutse bikunze ko yumvikana na Rayon sprot yazager mu Rwanda muntangiriro y’imikino yo kwishyura maze akazaza gufatanya n’abandi gutwara igikombe cya championa nkuko iyo ariyo ntero ikaba n’inyikirizo mu ikipe ifanwa na benshi mu Rwanda. usibye kuba uyumusore nawe ubwe ngo yarakunze ariya mashyi abafana ba Rayon Sport bakoma, biranavugwa ko umutoza Robertighno watoje Rayon Sport ari mubantu bakundishije iyikipe uyumusore ndetse bikaba bishobora no kumuha amahirwe yo kuba yakinira iyikipe yambere mu Rwanda mukugira abakunzi benshi.

Related posts