Ruswa y’igitsina mu mashuri makuru_ ikibazo gihishwe kibangamiye ireme ry’uburezi

 

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda (TIR), uratangaza ko mu mashuri makuru na za kaminuza hagaragara ruswa ishingiye ku gitsina, cyane cyane ijyanye no gutanga amanota n’izindi serivisi z’ishuri, ibintu bikomeje kudindiza ireme ry’uburezi no gusenya ejo hazaza h’abanyeshuri.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na TIR bwerekanye ko iyi ruswa yibanze cyane mu mashuri makuru na za kaminuza, aho hari abarimu n’abayobozi bamwe basaba abanyeshuri igitsina kugira ngo babaheshe amanota cyangwa babakorere serivisi runaka. Ibi bigira ingaruka zikomeye ku myigire, ku buzima bwo mu mutwe bw’abayihura na yo, ndetse no ku iterambere rusange ry’igihugu.

Ambasaderi w’umuryango ISDA urwanya ruswa ishingiye ku gitsina, Vestine Uwamahoro, yavuze ko ubu bushakashatsi bugaragaza ko ruswa y’igitsina n’iy’amanota bikigaragara muri kaminuza. Yashimangiye ko ruswa ari icyaha gikomeretsa amarangamutima y’uyihura na yo, kigahungabanya inzozi ze, kikagira n’ingaruka ku muryango ndetse no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati: “Turi kurwanya tunigisha kugira ngo buri muntu amenye uburenganzira bwe n’agaciro ke, kandi atinyuke kwanga ruswa no kuyigaragaza.”

Bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bemeza ko iki kibazo bakizi neza. Umwe yagize ati: “Akenshi bishingira ku manota cyangwa serivisi ushaka mu kigo, maze ugasabwa gutanga ikintu runaka, harimo n’igitsina.” Undi we yavuze ko iyi ruswa ishobora gutuma uwabiguyemo agira ihungabana, inda zitateganyijwe, kwandura indwara ndetse no guta ikizere muri bagenzi be.

Abanyeshuri basaba amahugurwa n’uburyo bwizewe bwo gutanga ibirego mu ibanga, kugira ngo uwahohotewe atagira ingaruka cyangwa igihombo.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, CIP Nyirimpuhwe Harima, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, asaba abaturage gutanga amakuru ku muntu wese waka cyangwa utanga ruswa, ashimangira ko ari icyaha kimunga igihugu kandi kigomba guhanwa.

Yagize ati: “Igihe cyose muduhaye amakuru ku ruswa, tuzayakurikirana kandi ababigizemo uruhare bahanwe.”

Mu mibare ya TIR, ruswa igaragara cyane mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ku kigero cya 4.6%, igakurikirwa n’amashuri yisumbuye (3.8%), abanza (2.7%), naho muri za kaminuza ikaba kuri 1.7%. Nubwo umubare usa n’uri hasi muri kaminuza, abanyeshuri bagaragaza ko ruswa y’igitsina no kugura amanota biri mu bikunze kuboneka.

Niyiguha Jeremie na Vestine Uwamahoro, nk’abambasaderi b’umuryango ISDA, bakomeje ubukangurambaga n’ibiganiro bigamije gusobanura uko ruswa ikorwa mu burezi no gushishikariza urubyiruko kuyirwanya, bayisobanurira ingaruka mbi igira ku buzima bw’umunyeshuri n’ahazaza h’igihugu.

Nubwo hari intambwe igenda iterwa mu kurwanya ruswa mu nzego zitandukanye mu Rwanda, iki kibazo kiracyasaba imbaraga zihuriweho n’abanyeshuri, abayobozi b’ibigo by’amashuri, inzego z’umutekano n’imiryango itegamiye kuri Leta, kugira ngo uburezi bube ahantu hatekanye, hubahirizwa uburenganzira bwa buri wese, hatarimo ihohoterwa, akarengane cyangwa ruswa, kandi abanyeshuri babashe kwiga mu bwisanzure no kubaka ejo hazaza heza.