Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rusizi: Uwari waratangije ishuri batunguwe no gusanga yashizemo umwuka nyuma y’ iminsi ine ntawe umuca iryera

Mu Karere ka Rusizi , mu Mudugudu wa Gahwazi , mu Kagali ka Kamatita , mu Murenge wa Gihundwe , haravugwa inkuru ibabaje aho umugabo witwa Nahimana Venuste ,yatangije ishuri rya APPEDUC yasanzwe mu nzu yapfuye nyuma y’ iminsi ine nta muntu umuca iryera.

 

Iyi nkuru yamenyekanye ku wa 19 Ukwakira 2023.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’aho abaturanyi be babonye batamuherutse, bamuhamagara nimero ye ya telefone igacamo ariko ntihagire uyitaba, bagafata kwinjira mu nzu ye. Yabaga wenyine muri iyo nzu.

Ingabire Joyeux,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko abakinguye basanze telefone ye iri mu ruganiriro naho Nahimana ari ku buriri yapfuye.Ati “Yasanzwe mu nzu yapfuye aho yabaga mu cyumba cy’ishuri ahahoze hari ishuri rya Appeduc ari na ho yakoreraga akazi ke ka buri munsi”.

Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.

Related posts