Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rusizi: Umwarimu yahemukiye bagenzi be aratoroka, nanubu arimo gushakishwa

 

Kuva ku wa 6 Nyakanga 2023, Nahimana Théogène wigisha Imibare muri G.S Cyato King’s House School, mu murenge wa Nyakarenzo, akarere ka Rusizi yabuze ku kazi n’iwe mu rugo mu mudugudu wa Gitovu, akagari ka Kabagina muri uyu murenge wa Nyakarenzo, bagenzi be bakorana bakavuga ko yavuye ku ishuri avuga ko agiye kubikuza amafaranga yabo yababikiye mu kimina bahuriyemo ariko ntiyagaruka.

Umugenzuzi w’icyi kimina Ingabire Illuminée Céleste yavuze ko kuwa 6 Nyakanga bari mu nama yo kureba aho amafaranga Nahimana Theogene (uwatorotse) ababikiye ageze ngo hakorwe ibyo bita kurasa ku ntego bagabane, buri wese afate aye ubundi basigaze nayo gusabanamo. Ngo buri wese yari yishyuye ayo yagujije muri icyo kimina basanga bafite amafaranga 1,700,000.

Uyu muyobozi ushinzwe igenzura akomeza avuga ko uyu Mugabo Nahimana yababwiye ko kugirango imibare igende neza ari uko buri wese urimo ideni abanza kuryishyura, ideni ryari ririmo ryanganaga n’amafaranga 234,000. Yose hamwe yari 1,700,000 agomba kugabanwa abarimu 40. Ati ” Twamaze gukora imibare twese hamwe, tubonye ariya, bigeze mu ma saa munani z’amanywa inama irasoza, asaba uruhushya rw’isaha 1 y’uwa 7 Nyakanga ngo azajya kuyabikuza kuri SACCO ya Nyakarenzo, ayazane, saa yine n’igice z’uwo munsi tuyagabane, tunatanga komande y’aho tuziyakirira twishimira ko twagize icyo twizigamira, asigaye buri wese akayacyura.’’

Arakomeza ati: “Twaramutegereje turaheba,ariko kuva kuri uwo wa 6 Nyakanga tugitaha yahise akuraho telefoni, n’uwo munsi turamuhamagara turaheba. Kuko twanateguraga ubukwe bwa mugenzi wacu,ayo mafaranga abenshi twari kuyamutwereramo n’uwo Nahimana afitemo imirimo ubundi atari yagombye kuburamo, twakomeje kwihumuriza turamutegereza n’uwo munsi urira, umuntu turamubura.’’

Uyu muyobozi avugako bukeye bwaho kuwa 8 Nyakanga babajije umugore wa Nahimana aho Yaba ari ababwirako yagiye amubwiyeko agiye gusenga m’ubutayu, ubusanzwe Nahimana yari umukirisito wajyaga gusenga akamara iminsi 2 yose. Avugako arinayo mpamvu bamwizeye.
Ati: “Ni umuntu twizeraga rwose,wari umukristo wizerwa cyane mu itorero ry’Abangilikani ari ryo na nyiri iri shuri, ku buryo twumvaga atatwiba, byanatumye ayo mafaranga yose tugenda tuyamuha, tuguza twishyura ntaho asinya, kikaba ari ikimina cyari kidufitiye akamaro cyane. Uwakeneraga amafaranga 300.000 n’ari munsi yayo, yayabonaga byihuse, agakemura ikibazo adacishijwemo ijisho. Nkanjye muri iryo gabana nagombaga gucyura 158.000 nyategerejeho kwikenura none nta cyizere mfite cyo kuyabona, dutangiye kwiyakira’’

Avugako ubuyobozi bwiri shuri bwabigejeje k’ubuyobozi bwa Karere ka Rusizi bushinzwe uburezi, basabwa n’ubuyobozi gukora Raporo Yamafaranga bagiye bamuha, ubundi agashakishwa akaryozwa.

Ngo si ubwa 1 Nahimana ufite umugore n’abana batatu abuze kuko ngo no mu gihe cya COVID, yacikanye umugore wa mugenzi we bamara imyaka 2 baraburiwe irengero, ishize baragaruka asaba imbabazi umugore we asaba akazi kuri kigo cya GS Cyato King’s house school.

Umuyobozi w’iri shuri Remera Eugène avuga ko amakuru bamenye ari uko umugore w’uwo mugabo yababwiye ko nyuma yagiye kureba imyenda y’umugabo ngo agire iyo amesamo agasanga nta n’umwe uhari, umugabo yarayitwaye mbere, ajyana n’ibyangombwa bye birimo dipolome ye n’ibindi, bakaba bategereje ko ashakishwa akabasubiza amafaranga yabo.Ati: “Twabigejeje mu buyobozi batubwira ko bagiye kumushakisha akagarura amafaranga ya bagenzi be. Gusa bitanze isomo ry’uko ubutaha abantu bagomba gukaza amabwiriza y’ibimina nk’ibi by’amashuri, kuko hajyaga hakora kwizerana kandi koko twabonaga nta kibazo yaduteza, ariko arabidukoze.’’

Yunzemo ati: “Twanamenye ko amafaranga yacu yayatwaranye n’andi 400.000 yagujije ikindi kimina cyo ku rusengero yasengeragamo, akaba yarigeze kuvugwaho n’andi yanyereje mbere yo mu kindi kimina, byose tukaba tutari tubizi. Yagiye amanota y’igihembwe cya 3 ataratangwa icyakora asize impapuro yatangiyeho ibizamini, yaranazikosoye, ababyeyi babyumva ntibagire impungenge z’uko abana batazacyura indangamanota zuzuye kubera we. Icyakora abarimu bo bari mu gihirahiro.Byasabye ko dukorana na bo inama yo kubahumuriza no kubabwira ko ikibazo twamaze kukigeza ku buyobozi no kuri Diyoseze ya Angilikani Cyangugu, ko baba bihanganye igihe agishakishwa.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo, Ntwawizera Jean Pierre, yemeje aya makuru, avuga ko ikibazo bakimenyeshejwe ku mugoroba wo ku wa 10 Nyakanga, bajya iwe kumushakirayo nijoro, n’irondo ry’umwuga na ba DASSO, umugore ababwira ko atamuheruka,bakaba bakimushakisha.

Ati: “Twasabye ubuyobozi bw’ishuri raporo ijyanye n’ayo mafaranga,kuko ubusanzwe twamubonaga nk’inyangamugayo,yitabiraga gahunda zose yakenerwagamo, tukumva amafaranga 1.700.000 atamutorongeza ngo ate umugore,abana n’akazi. Turakomeza kumushakisha tunarebe niba ibura rye ntacyo ryica ku manota y’abana,ibindi nakomeza kubura, hazakurikizwa amategeko,yaba agenga ibimina, ay’akazi cyangwa andi yakwifashishwa, ababuze amafaranga yabo bizere ko ikibazo turi kugikurikirana.’’

Uyu muyobozi yahumurije aba barimu ababwirako kuba baratekereje gukora ikimina aribyiza ngo kuko binateza imbere igihugu. Ababwirako bagomba gutegereza bihanganye ubundi ikibazo cyabo cyigakurikiranwa.

Related posts