Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rusizi: Umuyobozi yatanze ubutumwa kubagitekereza guhungabanya Umutekano w’u Rwanda bavuye mu bihugu by’ibituranyi

 

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet yatanze nyirantarengwa kubagitekereza guhungabanya Umutekano w’u Rwanda bavuye mu bihugu by’ibituranyi, bigicumbikiye abiganjemo abasize bahekuye u Rwanda, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye itangazamakuru, nyuma y’uko akarere ka Rusizi gahize utundi mu ntara y’iburengerazuba, mu marushanwa y’umutekano, kurwanya imirire mibi n’isuku, yateguwe na  Polisi y’Igihugu.

Ati “Kubungabunga umutekano wa Rusizi twabigize intego, tubinyujije muri gahunda ya Tujyanemo aho buri muturage wese abigiramo uruhare twibanda ku mirenge ihana imbibi n’Ibihugu bidukikije, tugashyira imbaraga mu kwicungira umutekano dukoresha amarondo.”

Inkuru mu mashusho

Dr. Kiburiga akomeza avuga ko bakajije ubu bukangurambaga kugira ngo buri muturage yumva ko ubukangurambaga bumureba.Muri uyu muhango wo guhemba, akarere ka Rusizi kahawe igikombe n’urupapuro rw’ishimwe (Certificate).

Hahembwe kandi imirenge yahize iyindi muri iyi ntara y’Iburengerazuba, aho Umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu wahize indi kahawe igihembo cy’imodoka ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 26 Frw.

Hahembwe kandi indi mirenge 6 ihagarariye, uturere dutandatu dusigaye mu tugize intara y’iburengerazuba, aho buri murenge wegukanye Moto ifite k’arenga Miliyoni n’igice.Utugari 7 natwo duhagariye buri karere kagize iyi ntara twegukanye, Miliyoni imwe kuri buri kamwe. Ubukangurambaga bwa Polisi y’Igihugu ku marushanwa yateguwe kuva mu kwezi kwa 11/2022, ku isuku, umutekano no kurwanya igwingira ry’abana bwasojwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 7 Nyakanga mu gihugu hose.

Related posts