Musirikare Obed, umukinnyi w’ikipe ya Muganza Training Centre ikina mu cyiciro cya gatatu, yapfuye atwawe n’amazi ubwo yageragezaga kwambuka umugezi wa Rusizi ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino wa gicuti.
Byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, ubwo uyu musore w’imyaka 31, ukomoka mu kagari ka Ryankana, yafatanyaga na bagenzi be bo mu murenge wa Bugarama. Kubera ko ibyangombwa bye byari byararengeje igihe, yahisemo kunyura mu mazi mu gihe abandi banyuze ku mupaka. Gusa amazi yamurushije imbaraga, ajugunya imyenda n’inkweto yari afite, aramutwara, kuva ubwo ntiyongeye kuboneka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Daniel Ndamyimana, yemeje aya makuru, asaba abaturage kwirinda kwambuka mu mazi cyangwa kujyayo koga, kuko usibye kuba batwarwa n’umugezi, hari n’imvubu zibamo.
Ati: “Uyu musore yashatse kunyura mu mazi kubera ko laisser-passer ye yari yararangiye. Amazi yamurushije imbaraga aramutwara, kugeza ubu umurambo nturaboneka.”
Ni mu gihe kandi hashize amezi make uyu mugezi utwaye umwana wiga mu mwaka wa gatanu, ubwo yari yagiye koga, bikarangira na we aburiwe irengero.
