Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rusizi: Umugore yapfuye afatanye na Radiyo ubwo yafatwaga n’ umuriro  w’Amashanyarazi

Umuhoza Ernestine, umugore w’imyaka 24, wo mu mudugudu wa Murindi, Akagari ka Nyenji, Umurenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi, yishwe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yari yagiye gucomokora radiyo yari icometse mu cyumba cy’uburiri araramo. Ibi byabaye ku wa Gatanu mu ma saa cyenda z’igicamunsi, igihe yari mu mirimo isanzwe yo mu rugo. Radiyo yari icometse mu cyumba araramo n’umugabo we.

Umuturanyi w’uyu muryango avuga ko uyu mugore yagiye gucomokora iyo radiyo, ariko agafatira aho umugozi w’amashanyarazi wari warashishutse atabizi. Umuriro wamufashe, aragwa, apfa afashe iyo radiyo mu ntoki. Bivugwa ko yari ari wenyine muri iyo nzu, nta muntu wamufashije.

Nyuma y’igihe gito, umuturanyi yumvise umwana arira cyane, bitandukanye n’uko yari asanzwe arira. Yaje kureba, asanga inzu yose irakinguye, maze ajya mu cyumba cy’uburiri, yasanze nyina wa mwana yapfuye agifashe radiyo mu ntoki.

Umuturanyi yahise atabaza, abaje basanga umuriro w’amashanyarazi ari wo wateye urupfu rwa Umuhoza, aho yafashe umugozi ushishuye. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) hamwe n’izindi nzego bahageze, umugabo  abazwa niba hari izindi ngingimira afite ngo abe yajyanwa kwa muganga , ariko avuga ko ibyo yazize byagaragaye kandi babibonye, maze bafata umwanzuro wo kumushyingura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwihanganishije umuryango wagize ibyago, bwibutsa abaturage kwitondera amashanyarazi no kugenzura neza ibikoresho bakoresha kugira ngo birinde impanuka.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi, Uwimana Monique, yasabye ko abaturage bakwiye gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge, bakirinda gucomeka ibikoresho bifite ikibazo.

Nyakwigendera yari amaranye n’umugabo we imyaka itatu gusa, bakaba bari bafitanye umwana w’imyaka ibiri.

Related posts