Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rusizi: Ntibisanzwe Pasiteri yahagaritse ubukwe ubwo yamenyaga ko umukobwa atwite.

Ubukwe bwapfubye ku munota wa nyuma ubwo itorero ryapimishije umukobwa ugiye gushyingirwa basanga atwite , ibintu bihabanye n’ amabwiriza y’ iryo torero.

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkanka haravugwa ubukwe bwapfubye ku munota wa nyuma bitewe nuko itorero ryapimishije umukobwa ugiye gushyingirwa basanga atwite, inintu bihabanye n’amabwiriza y’iryo torero.

Aya mahano yabereye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkanka , niho aba bombi batuye , bivugwa ko ku munsi wa nyuma w’ ubukwe bageze ku rusengero ngo bajye guhshyingirwa Imbere y’ Imana n’ abantu , Pasiteri asaba umukobwa kujya gutanga ikizamini cyo kureba ko adatwite ariko birangira bigaragaye ko atwite yanga kubasezeranya.

Bamwe mu batashye ubwo bukwe , babwiye umunyamakuru wa TV1 ko umukobwa basanze yahishaga ko atwite , bimaze kugaragara n’ ubukwe bw’ uwo munsi buhagaritswe ahita yisubirira iwabo.

Umwe mu bari batashye ubwo bukwe yagize ati “Ubu umukobwa ari iwabo. Ngo agiyeyo ubwa kabiri kwipimisha; kuri iyi nshuro ni umudamu wari ubishinzwe wamujyanye kumupimisha. Impapuro bazanye zivuye kwa muganga zivuga ko atwite.”

Pasiteri mu Itorero rya Methodiste Libre , Ngirabakunzi Jean Baptiste , wari bushyingire abo bageni, yavuze ko ubwo bukwe yahise abuhagarika akimenya ko umukobwa atwite gusa yabashyiriyeho andi mahirwe yuko bazashyingirwa nyuma.

Yagize ati “Na mbere batubwiraga ko umukobwa atwite. Amaze kutuzanira icyangombwa cyo kwa muganga koko nasanze ariko bimeze, ubwo icyari ubukwe twahise tugisubika.

Igikurikiraho umukobwa abanza kubyara nibwo tumushyingira. Abanza gusaba imbabazi itorero kubera ko yarihemukiye, iyo arangije kubyara rero nibwo tumushyingira.”

Ku ruhande rw’ababyeyi batangaje ko ibintu nk’ibyo abasore n’inkumi bakwiye kujya babyitondera kuko usibye no gusebesha umuryango binawusiga mu gihombo cy’ibintu byinshi byagendeye mu myiteguro y’ubukwe.

Related posts