Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rusizi: Impanuka ikomeye yasize inkuru y’ incamugongo y’ umunyonzi washenguye benshi

Mu Murenge wa Kamembe , mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’ iburengerazuba, ahazwi mu Kadasomwa , habereye impanuka ikomeye yahitanye  umunyonzi.

Iyi mpanuka yabaye  kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2024,saa tatu n’igice za mugitondo ( 11h 30) ubwo umunyonzi w’igare wari utwaye amata yagonganye na Moto ya TVS Victor ifite ibirango RE904D.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi,yemereye UMUSEKE dukesha ino nkuru ko impanuka yabaye.Ati”Ni impanuka yabaye hagati ya moto n’igare ryaturutse inyuma rikubita moto yabaye saa tatu n’igice za mugitondo . Moto  ifite plaquet RE 940D yari itwawe n’umumotari witwa Vianney w’imyaka 34 ahasiga ubuzima”.

Mu butumwa yatanze, SP Karekezi,  yihanganishije umuryango wabuze umuntu, avuga ko icyateye impanuka kitaramenyekana,asaba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda umuvuduko  ukabije no kwirinda gutwara ibirenze ubushobozi bw’igare.Ati “Haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye impanuka,turasba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda umuvuduko no kwirinda gutwara ibirenze ubushobozi bw’igare”.Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Gihundwe.

Related posts