Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

RUSIZI: Icyakurikiyeho nyuma y’ uko abanyeshuri biga mu mwaka wa 6 bashatse kuroga bagenzi babo

 

Abanyeshuri bo mu Kigo cy’ Amashuri cya GS Mutongo giherereye mu Karere ka Rusizi,mu Murenge wa Mururu,mu Kagari ka Tara, baravugwaho gushaka kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti wica imbeba.

Aba banyeshuri bavugwaho ayo makuru biga mu mwaka wa Gatandatu mu Ishami ry’ Amateka ,Ubukungu n’ Ubumenyi bw’ Isi, History Economics and Geography ,(HEG). Bashatse kwambura ubuzima bagenzi babo umwe w’ imyaka 20 n’ undi w’ imyaka 19.

Amakuru avuga ko GS Mutongo yigamo abanyeshuri 2400, Ubuyobozi bw’ iki Kigo bahawe amakuru ko ibiryo biri kunukwamo umuti w’ imbeba , bahita batabarira hafi babuza abanyeshuri ku birya.

Ngo umwe muri abo banyeshuri yashyize umuti w’ imbeba mu isafuriya y’ imboga bitewe ni uko bagenzi be bahoraga bamubwira amagambo asesereza.

Uwimana Hawa Alphonsine, Umuyobozi w’ Ishuri rya GS Mutongo , yemeje aya makuru agira ati”Nibyo hari abanyeshuri babiri b’abakobwa bagerageje kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti w’imbeba bawushyira mu biryo bagiye kubyarurira abandi, bahise babimenya nti byabaye.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibyo bikiri mu iperereza kugira ngo bamenye intandaro y’ uko gushaka kuvutsa ubuzima bagenzi babo.

Aya mahano yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025,Saa Saba z’ amanywa ubwo bari bagiye kurya abo banyeshuri.

Related posts