Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rusizi: Havutse umwiryane mu baturage banze gushyingura umwana wabo bataramenye ko bahawe ubutabera.

Abaturage banze gushyingura umwana wabo wapfuye urwamayobera , bavuga ko babanza guhabwa ubutabera kuko urupfu rw’ umwana wabo ruri ku mupolisi wamusanze aho yarimo gucururiza ibisheke n’ abandi bana akabigabiza abaturage ahubwo ngo akirunkana abo bana kugeza ubwo umwe muri bo aguye igihumure agashiramo umwuka undi agahita yigendera.

Aya mahano yabereye mu Murenge qa Gihundwe , mu Karere ka Rusizi.

Abatanze amakuru bari kumwe na nyakwigendera , batangaje ko uyu mwana w’ imyaka 19 y’ amavuko ubwo bari kumwe aho bacuruzaga ibisheke ari bwo haje umupolisi yambaye umwenda usanzwe utari uw’ akazi ka Polisi , yitwaye kuri moto, avuga ko bamuzi nka Mbanda kuko atari ubwa mbere bamubonye n’ inzi nshuro yazaga ari kumwe na bagenzi be bambaye gipolisi.

Umwe mu batanze amakuru bari kunwe na nyakwigendera bacuruza ibisheke.

Uyu watanze amakuru akomeza avuga ko ubwo yababonaga ruguru y’umuhanda bacuruza ibisheke yabirutseho ababuza gucuruza ibyo bisheke; umwe muri abo bakobwa yirutse amuhunga yikubita hasi bategereza ko abyuka basanga yashizemo umwuka, nk’uko yakomeje abivuga.

Yagize ati, “Byatangiye mu ma saa sita; twagiye kubona komanda ari ku moto ye, araparika, yurira ahantu ducururiza araza abwira abantu bari mu muhanda ngo nimuze mutore ibisheke mubijyanye.

Tubonye ukuntu barimo kubitoragura turavuga ngo reka tugende dutoreho natwe, buri wese kimwe kimwe, nibura nibabijyana tuze kuryaho ako kamwe twatoyeho. Tugiye kugitora afata igisheke akazunguza ngo mwibeshye mugikoreho, noneho twongeye gusubirayo arakibangura noneho aza anadukurikiye turi kwirukanka.

Muri kwa kwirukanka rero mu kivunge cyinshi tubona Tereze arasitaye aba aguye hasi, kwa kugwa Komanda yahise asubira inyuma yurira moto ye arigendera twebwe dusigara duterura Tereze.”

Undi mukobwa bari kumwe yavuze ko bamuteruye babonye atagihumeka bararira, bajya kureba umuvandimwe we bababwira ibyabaye, nawe ajya kuraba iwabo ngo bamenye ibyabaye ku mwana wabo.

Si ubwa mbere uyu mupolisi yatse ibisheke abo bakobwa kuko bavuga ko no ku wa mbere no ku wa Gatandatu nabwo yabibatse akabigabiza abaturage bigendera.

Umubyeyi we yavuze ko akeneye ubutabera ku mwana we kuko yari amutezeho ibintu byinshi.

Yagize ati, “Nari ntegereje inkwano ye, yampahiraga umunyu akampahira amvuta, ni we nari nsigaranye ubu ndi umupfakazi.”

Abaturage batanze ubuhamya, babwiye TV 1 dukesha iyi nkuru ko bazashyingura uwo mwana ari uko bahawe ubutabera kandi umutekano wabo ukaba wizewe n hagati yabo n’uwo mupolisi.

Umuvugizi wa Polisi ntiyabonetse ngo asobanure iby’uwo mupolisi ashinjwa n’abaturage, ndetse n’umuvugizi wa polisi ku rwego rw’Intara y’iburengerazuba nawe ntiyitabye telefone y’umunyamakuru.

Nyina w’uyu mwana avuga ko umwana we nta burwayi yari afite, nta gicurane cyangwa ikindi yatakaga, agasaba ko yahabwa impozamarira ku mwana we.

Abaturage babwiye umunyamakuru ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wabo yababwiye ko hari amafaranga ibihumbi 50 yo kumushyingura bakibaza uko umuntu azahambwa mu buryo budasobanutse ngo bamenyeshwe icyavuye mu iperereza kuwo bishinjwa ko yagize uruhare mu rupfu rwe.

Related posts