Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rusizi: Hamenyekanye icyateye urupfu rutunguranye  rwa wa Mugabo ufite abana 15

Umugabo witwa Bangineza Venestor w’imyaka 60 utuye mu Mudugudu wa Nyabigoma mu Kagari ka Murwa mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’isereri ubwo yari ari guhonda amabuye, akubita umutwe kuri rimwe muri yo ahita ashiramo umwuka, bikekwa ko byatewe n’igicuri.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yatumye ashiramo umwuka yabaye ubwo yari kumwe na mukuru we bari muri ako kazi ko guhonda amabuye mu mugezi wa Koko uherereye mu Mudugudu wa Banana, Akagari ka Rasano muri Bweyeye. Kandi ngo bombi basanzwe bakora ako kazi bakagurisha ayo batunganyije akifashishwa mu bwubatsi.

Mushiki we Barakamfitiye Esther, yavuze ko musaza we yari amaranye imyaka myinshi indwara y’igicuri yamufataga akagira isereri akikubita hasi hashira akanya agahembuka. Yanavuze ko kandi hari n’ubwo uyu mugabo yafatwaga n’isereri akicara akanya gato, imbaraga zagaruka akagenda cyangwa se agakomeza imirimo.

Barakamfitiye yavuze ko musaza we nta buvuzi yabonye bitewe n’uko nta kigo cy’ubuvuzi na kimwe kibegereye.

Ati “Kubera ibibazo bikomeye byo kwivuza tugira mu Kagari ka Rasana aho kugera ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye ari urugendo rw’ibilometero 25, amasaha agera kuri 4 yose ku muntu urwaye kugira ngo ahagere, abenshi dufatwa n’uburwayi tukabugendana ntitubwivuze.”

Yakomeje agira ati “Yagiye kuri Poste de Santé ya Rasano, bamuha ibinini abimaze ntiyakira avuga ko yumvaga bidahuye n’uburwayi bwe, abura imbaraga n’amafaranga bijya ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye kuko hari n’igihe umuntu agenda akarara mu nzira.”

Aya makuru y’urupfu rwa Barakamfitiye yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye Ndamyimana Jean Daniel.

Yagize ati “Byabaye ari kumwe na mukuru we bahonda amabuye yo kubaka ku mugezi wa Koko, agira isereri akubita umutwe ku ibuye arapfa. Ariko abo mu muryango we batubwiye ko yarwaraga igicuri, atari ubwa mbere yari afashwe. Turihanganisha umuryango we k’ubw’impanuka bahuye nayo.”

Nyakwigendera asize abana 15 yabyaye ku bagore 4. Uretse uwa mbere wapfuye babyaranye abana 8, abandi 2 barimo uwo babyaranye umwana 1 n’uwo babyaranye abana 3 bivugwa ko bagiye bamuta bakigendera kubera ubwo burwayi bw’igicuri, uwo babanaga ubu bakaba bari bafitanye abana 3.

Related posts