Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rurageretse hagati y’umwataka wa Rayon Sports n’umuzamu Sebwato wa Mukura

Umuzamu wa Mukura Victory Sports et Loisirs, Sebwato Nicholas yongeye gutsinda igitego yuzuza bibiri, aho arusha igitego kimwe rutahizamu wa Rayon Sports na we wabonaga igitego cye cya mbere muri Shampiyona kuva yahagera.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 5 Gicurasi 2024, Shampiyona y’u Rwanda yakomezaga hakinwa imikino y’umunsi wa 29 ku bibuga bitandukanye.

Ikipe ya Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium yatsinze ituruta inyuma AS Kigali ibitego 4-2 mu mukino rutahizamu Paul Gomis yabonyemo igitego cye cya mbere.

AS Kagali yinjiye mu mukino mbere ya Rayon Sports kuko ku munota wa 11 gusa, Iyabivuze Osée yari yamaze gufungura amazamu, mbere gato y’uko umuzamu Khadim Ndiaye wa Rayon Sports yitsinda bikaba ibitego 2-0.

Igice cya mbere kigana ku musozo, Charles Bbaale na we utarahiriwe no kubona izamu muri uyu mwaka, yahise yushyurira Rayon Sports igitego kimwe, maze bajya kuruhuka AS Kigali iyoboye n’ibitego 2-2.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yazanye ubudasa ndetse ku munota wa 53 Charles Bbaale wari waryohewe n’ibihe ahita atsinda igitego cyo kwishyura. Nyuma y’iminota 10 gusa, Kapiteni Muhire Kevin yateretsemo ‘Coup franc’ Rayon Sports iyobora umukino ityo.

Mu gihe umukino waburaga umunota umwe gusa ngo urangire, Paul Gomis yaje guhabwa penaliti, aza no kuyinjiza neza yandika igitego cye cya mbere muri Shampiyona.

Ku ruhande, Mukura Victory Sports et Loisirs yari yakiriye Gasogi United maze iyisengerera ibitego 2-1. Iyi kipe y’i Huye yatangiye gutsinda kare dore ko ku munota wa kane gusa, Sebwato Nicholas yari yamaze guterekamo penaliti.

Iki cyabaye igitego cya kabiri atsinze yikurukiranya kuko no mu mukino waherukaga, yaro yabujije Kiyovu Sports amanota atatu nyuma yo kuyitsinda icy’umutwe mu minota y’inyongera.

Iki gitego cy’Umuzamu Sebwato cyake kwishyura na Hakim Hamiss kiri penaliti, maze umukino wenda kurangira Kayumba Soter aha Mukura amanota atatu.

Iyi mikino ibiri yakinwe none, isize Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 57, AS Kigali ku wa gatanu na 42. Mukura iri ku mwanya wa kane n’amanota 57.

Sebwato Nicholas yujuje ibitego 2, aho arusha Paul Gomis igitego 1
Rayon Sports yaturutse inyuma yishyura ibitego bibiri, inashyiramo ibindi by’intsinzi

Related posts