Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

RURA yatangaje ko gutanga Lifuti mu modoka y’umuntu ku giti cye byemewe ariko ishyiramo akantu ko kwitondera

Hari benshi mu bafite imodoka zabo bwite bagiye bahanirwa gutanga Lifuti mu modoka zabo. Birashoboka ko barenganye kuko Ikigo ngenzuramikorere mu Rwanda RURA cyemeje ko gutanga Lifuti mu modoka y’umuntu ku giti cye byemewe ariko ishyiramo akantu ko kwitondera kuko ngo kwishyuza uwo wahaye Lifuti byo bitemewe.

RURA yemeje ko gutanga Lifuti mu modoka y’umuntu ku giti cye isubiza ubutumwa bwo kuri Twitter bwari bwanditswe n’umunyamakuru Luckman Nzeyimana wari wanditse atabaza avuga ko yarenganyijwe agacibwa amande ubwo yari ahaye abantu Lifuti abasanze mu cyapa babuze imodoka.

Luckman Nzeyimana kuri Twitter ye kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Kanama ati” Gusanga abantu ku cyapa cya bus babuze bus ibageza aho bagiye maze ukabaha Lifuti bihinduka icyaha kugeza n’aho uciwe amande uzira ubusa? Imana yanteye inkunga ngura imodoka yo kugendamo sinishyuza abantu, ndabafasha kuko baba babuze bus zibatwara”. Luckman yasoje ubutumwa bwe abaza RURA ati”why?” cyangwa se” kubera iki? “.

RURA yaje gusubiza ubutumwa bwa Luckman Nzeyimana maze yemeza ko gutanga Lifuti mu modoka y’umuntu ku giti cye nta kosa ririmo imwizeza ko nimba byarabaye akabihanirwa igiye kubikurikirana akarenganurwa.

RURA isubiza Nzeyimana Luckman iti” Mwiriwe Luckman, gutanga Lifuti birashoboka ikitemewe ni ukwishyuza abagenzi. Murakoze kuduha aya makuru. Niba mwaciwe amande tugiye kubikurikirana kugirango murenganurwe. Turaje tubavugishe.

Ukurikije amakuru ava muri benshi batunze imodoka zabo ku giti cyabo, ukanareba uko ababashije gusubiza ku butumwa bwa Luckman, ubona ko hari benshi barenganyijwe nk’uko RURA ibivuga bagacibwa amande. Ku rundi ruhande ibura ry’imodoka zitwara abagenzi muri Kigali rituma benshi basaba Lifuti abifitiye imodoka zabo bwite ngo zibakure mu byapa bajye cyangwa bave ku kazi.

Related posts