Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rulindo:Umushori wari utwaye inka zigiye kubagwa yakijijwe n’amaguru nyuma yo gukora impanuka ubwo yari yatwawe  n’ agatotsi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 nzeri 2023 mu karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi nibwo hamenyekanye inkuru mbi y’impanuka y’imodoka bivugwa ko yavaga I Rulindo yerekeza Nyabugogo aho babagira inka hazwi nka Provia.

Inkuru mu mashusho

Bamwe mu baturage twaganiriye na bo babonye iyi mpanuka bemeza ko umushoferi yabigizemo uruhare aho umwe muri bo yagize ati “ikigaragara cyo nuko umushoferi wari utwaye iyi modoka yari afite umunaniro kuko yagendaga acishamo agasinzira nkuko uwo barikumwe abitubwiye ko bagendaga bamukomakoma ngo yicure kandi urebye hano hantu akoreye impanuka ni ahantu hatari amakoni kandi heza rwose”.

Uretse ibyo by’umunaniro kandi abaturage babonye umushoferi wari utwaye iyi modoka agenda bo banemeza ko yagaragaraga nk’uwari wanyweye akantu ikaba yaba indi mpamvu yateye iyi mpanuka.

Mu kiganiro n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Irere René  yemeje amakuru y’iyo mpanuka ndetse anavuga ko batangiye iperereza ngo hamenyekane icyayiteye nuko agira ati “ikigaragara cyo nuko umushoferi yayoboye nabi ikinyabiziga bigatuma akora impanuka gusa kuri ubu twamaze gutangira iperereza ngo tumenye neza icyateye impanuka ku buryo niba ari n’umushoferi wabigizemo uruhare agomba kubiryozwa kuko nkuko mubibona hari ibikorwaremezo byahangirikiye”.

Uyu muvugizi kandi yagiriye inama abatwara ibinyabiziga muri rusange abasaba ko mu gihe bajya baba bumva bananiwe bajya bareka kujya gutwara kuko byashyira ubuzima bwabo ndetse nubw’abanyarwanda mu kaga.

Related posts