Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rulindo: Habaye agashya umugabo yibye amasaka yikorezwa umugore we bamujyana ku murenge ngo akorerwe dosiye, inkuru irambuye…

Ni mu Murenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo , mu nzu y’ umugabo hafatiwe imifuka ibiri y’ amasaka atarahurwa yibwe mu mirima w’ umwe mu bahatuye , abaturage babuze umugabo w’ urwo rugo batwara umugore we bamwikoreza ya masaka bamujyana ku murenge.

Hari mugikorwa cy’ umukwabu wo gusaka ingo zo mu gace kamwe zari zirimo rumwe rwibwe amasaka bakayasanga mu rugo rw’ uwo mugabo , bamushaka ngo afatwe bakamubura bagahitamo kwikoreza umugore we umufuka w’ ayo amasaka ngo ayajyane ku murenge bakorerwe dosiye.

Umugabo bivugwa ko ari we wibye ayo masaka , yabwiye TV1 dukesha ino nkuru ko nta masaka yibye kuko ayo bafatiye iwe ari ayo yaguze n’ undi mugabo wo muri ako gace. Yagize ati“ Njye nubundi nari nsanzwe nzi ko ari ayo yibye , ninayo mpamvu icyaha cyaje kumfata bakansaka”

Uyu mugabo akivuga ibyo umugore we yahise amutamaza mu ruhame agira ati“ Nicuye umugabo aryamye ntabwo nari nzi ibyo yakoze. Nabyutse njya kuzana ibyo ncanisha nsanga bakoresheje inama ku Ruhuha ngo babibye. Nkigera mu rugo cyakora nakinguye mubajije ngo ibintu ndi kumva koko nibyo, yahise yiruka. Yirutse nibwo barebye ku kumba haruguru amasaka nyasangamo. Nibwo bahise bamfata rero”.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko bababajwe nuko abajura ari bo birirwa barya neza bwakwira bakirara mu myaka yabo mu mirima. Bagira bati“ Iyo bigeze hagati , usanga ari bo bari kurya neza , ugasanga bari kurya kurusha ababihinze bavunika. Inzoga nziza nibo bayinywa…”

Asaba Gahima Emmanuel , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rukozo, yatangaje ko aho hantu ari shitani ishobora kuba yabibateye kuko ubwo bujura butari buhasanzwe. Ati“ Ubundi ntabwo uwo muco wajyaga uhaba, sinzi uko Satani aba yateye buriya.”

Abaturage batuye muri uwo murenge batangaje ko hakwiye amasengesho akomeye kuko mu bihe bishize umugabo wishe umugore we akanarwanya inzego zumutekano ubwo zari zije kumuta muri yombi.

Related posts