Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango:Amafaranga 1000 cy’amanyarwanda cyatumye aca inyuma uwo bashakanye, uwafashwe nawe akizwa n’amaguru yambaye uko yavutse bigenda binagana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 22 Kanama 2023 nibwo mu Murenge wa Mbuye, mu karere ka Ruhango umugabo wari wagiye gushakira amaramuko umuryango we yagarutse murugo  agusanga mu buriri mugenzi we aryamanye n’umugore we, ibi bikiba kandi  uwo mugabo wari wagiye mu kw’abandi akizwa n’amaguru.

Inkuru mu mashusho

Amakuru twamemye akaba avuga ko umwana wabo yabonye rwahanye ibintu byakomeye akajya guhuruza se ngo atabare kuko urugo rwe rwatewe.

Umubyeyi w’uwo mwana nawe niko kuza  bwangu aza iwe, asanga umugore we ari kumuca inyuma. Umugabo wari wateye urugo rw’abandi yashatse uko yakiza amagara ye niko kubyuka atwara imyenda ye mu ntoki yambaye uko yavutse.

Uyu mugabo wafashe umugore we amuca inyuma akaba atangaza ko kubera umujinya yafashe icyemezo cyo kumusenda agasanga uwo bari baryamye.

Mu gahinda kenshi yagize Ati “Umugore wanjye namufashe asambana, umwana w’iwanjye yansanze hano kazi, Ndimo nubaka aza arira. Ndamubaza nti  ese ko uri kurira ubaye iki? Aransubiza ati ‘Papa, mama musanze ku buriri asambana.’ Ubwo nahise niruka, njya kureba icyo kibazo nagiye kwinjira mu marembo, mbona umugabo arirukanse, afite imyenda mu ntoki.”

Ku rundi ruhande kandi uyu mugore wafashwe na we yiyemerera ko yaciye inyuma umugabo ariko ko yabitewe n’ubukene bwo mu rugo ndetse ko uwo bari kumwe yari yamuhaye amafaranga igihumbi cy’amafaranga y’u Rwanda 1000.

Gusa uyu ukurikiranyweho gusambanya umugore w’abandi we abihakana yivuye inyuma mu mvugo ye yuje uburakari yagize Ati “Ibimvugwaho ntabwo ari byo. Umugabo we se yari kumfata nkamucika? Ubajije umuturage w’aha yakubwira ko  yambonye bavuza induru ? Uwamfatanye imyenda abivuge.”

Gusa abaturage bo batangaza ko uyu atari ubwa mbere avugwaho imyitwarire nk’iyi ndetse bakaba banasaba ubuyobozi kumuhana bivuye inyuma. Gusa Kugeza ubu ubuyobozi niburatangaza ko bwakiriye ikirego cy’uyu mugabo bivugwa ko yaciwe inyuma.

Related posts