Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Nzeli 2023 mu mudugudu wa Nyakabuye mu kagari ka Gasasa mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umugore aho bikekwa ko yishwe n’uwo bashakanye witwa Nzabatuma Theotile akoresheje icyuma nyuma nawe agahita yiyahura.
Inkuru mu mashusho
Iyi nkuru yamenyekanye ubwo umwana yageraga mu rugo agasanga mama we yapfuye niko kuvuza induru atabaza abaturanyi bahageze basanga umurambo w’uyu nyakwigendera mu nzu gusa nyuma bakomeje gushaka aho uyu mugabo byakekwaga ko yishe uwo bashakanye yagiye niko gusanga nawe yamaze kwimanika mu kagozi ndetse yitabye Imana.
Abaturage twaganiriye na bo mu gahinda kenshi batangaje ko ibi bintu bimaze kurenga urugero cyane ko muri aka karere hadasiba kumvikana inkuru nk’izi basaba amasengesho ndetse no gukomeza gusaba inzego z’ubuyobozi guhagurukira iki kibazo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana Bwana Mutabazi Patrick yahise akoresha inama y’igitaraganya yihanganisha abasigaye ndetse anasaba abaturage kujya birinda kugirana amakimbirane yagera aho bamburana n’ubuzima ndetse anabasaba kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hari ingo babona zitabanye neza kugira ngo hashakwe igisubizo bitageze aho bicana.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahise rujyana imirambo ya ba nyakwigendera ku bitaro bya Kabgayi mbere y’uko ishyingurwa ni mu gihe ba nyakwigendera basize abana batanu b’ipfubyi.