Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango: Umukobwa w’ imyaka 17 wari utwite arakekwaho igikorwa kibabaje ubwo yari akimara kubyara umuziranenge

 

Mu Karere ka Ruhango , nibwo umukobwa w’ imyaka 17 y’ amavuko wari utwite yakoze igikorwa kigayitse ubwo yacungaga abandi baturage bagiye gusenga

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru ibabaje y’ umukobwa w’ imyaka 17 y’ amavuko wari utwite inda , ariko ubwo yazaga kuyibyara akaza guta umwana mu musarani ubwo yahengeraga abandi baturage bagiye gusenga , ndetse uyu mwana ahita yitaba Imana.

Aya mahano yaberere mu Karere ka Ruhango , mu Mudugudu wa Gakongoro mu Kagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana ,kuri iki Cyumwwru tariki ya 26 .02 . 2023.

Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze muri aka gace, zivuga ko amakuru y’iki gikorwa cyakozwe n’uyu mukobwa yamenyekanye atanzwe n’umuvandimwe w’uyu mukobwa wihekuye.

Emmanuel Ntivuguruzwa uyobora uyu Murenge wa Bweramana yavuze ko abaturage ndetse n’inzego z’ubuyobozi bihutiye kugera ahabereye iki gikorwa, bakanakura mu musarani uyu mwana w’umuziranenge.yavuze ko bakimara kumukuramo bamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Karambi, agahabwa ubutabazi bw’ibanze bagahita batangira gushaka uburyo bamwohereza ku Bitaro bya Gitwe.Yagize ati“Imbangukiragutabara yamujyanye mu Bitaro by’ i Gitwe ariko ku bw’ amahirwe macye yahageze isanga amaze kwitaba Imana”

Uyu muyobozi avuga kandi ko uwo mukobwa w’imyaka 17 wabyaye umwana akamuta mu musarani, yahise ajyanwa ku Bitaro bya Gitwe kuko yari ari kuva amaraso cyane kugira ngo na we yitabweho n’abaganga.

Icyakoze ngo inzego z’ubugenzacyaha nka RIB, zizakomeza gukurikirana uyu mukobwa kugira ngo akorweho iperereza kuri iki cyaha akekwaho.( src:RADIOTV10)

 

Related posts